Ntibyari ibirori byo kureba imodoka ziparitse gusa. Abitabiriye babonye ibinyabiziga by’amoko atandukanye, kuva ku bya kera bifite amateka, ibyahinduwe mu buryo budasanzwe, kugeza ku modoka zihenze kandi zigezweho.
Bamwe bazanywe no kureba imiterere y’imodoka, abandi bakururwa n’amajwi ya moteri, mu gihe abakunda umuvuduko bari bategereje kureba ubuhanga bwo kuzikaraga no kuziyobora mu buryo butera amatsiko.
Mu modoka zavugishije abantu harimo Ford Mustang, yegukanye igihembo cya Best Luxury Car.
Calvin John, umuvandimwe wa Coach Gael ushinzwe umutungo muri sosiyete ze, na we yatahanye igihembo cya Best Modified Car, abikesha BMW E46 ye yahinduwe mu buryo bwihariye.
Abakunda imodoka za kera na bo ntibatashye amara masa. Iyegukanye igihembo cya Best Classic Car, ni Land Rover Defender yo mu 1989.
Mu cyiciro cya moto, hahembwe uwagaragaje ubuhanga buruta ubw’abandi.
Igice cyateje urusaku rwinshi ni icy’abahanga mu gukata imodoka, kizwi nka drift. Fred Cesar, usanzwe ategura Rwanda Auto Fest, yerekanye ubuhanga bwe, imodoka ye izenguruka ahantu hari hagenwe ku muvuduko wo hejuru abafana bavuza induru.
Ni na we wegukanye igihembo cy’umuhanga muri icyo cyiciro.
Fred Cesar yabwiye IGIHE ko yashimishijwe n’ubwitabire ndetse n’urukundo Abanyarwanda bagaragaje ku modoka.
Ati “Ibirori byacu byagenze neza. Wabonaga ubwitabire buri hejuru kandi Abanyarwanda bagaragaza ko bakunda imodoka. Natwe tugiye gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umwaka utaha turusheho gutegura ibirori byiza.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!