Mu minsi ishize Amalon yari muri Uganda aho yafatiye amashusho y’indirimbo ye na Weasel ndetse yavuyeyo atunganyije n’iyo yahuriyemo na Winnie Nwangi.
Iby’indirimbo ya Amalon na Winnie Nwangie byatangiye nyuma yuko yari amaze gufata amashusho y’iyo yakoranye na Weasel, yanashyizwe hanze.
Muri Werurwe 2019 nibwo Weasel yari i Kigali, aha akaba yarahavuye akoranye indirimbo na Amalon, icyakora yari itarafatirwa amashusho bituma idahita isohoka.
Nyuma y’igihe Amalon yaje kujya muri Uganda akora amashusho y’indirimbo yahuriyemo na Weasel.
Muri iyi ndirimbo Weasel yumvikana aririmba Ikinyarwanda ati ”Mukobwa mwiza Weasel ndagukunda mukobwa mwiza njyewe ndagukunda (…)”
Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe anatunganywa na Sacha Vybz mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeat.
Amalon uri mu bahagaze neza muri muzika y’u Rwanda, amaze kwamamara mu bihangano bitandukanye birimo ‘Yambi’, ‘Derila’ yafatanyije na Ally Soudy, ‘Madelina’, ‘Byakubaho’, ‘Impanga’ n’izindi.
Yavukiye i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba gusa ubu abarizwa mu Mujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri Kagarama High School mu 2013.
Muri 2010 nibwo yatangiye kujya afasha abandi bahanzi agashyira ijwi rye mu ndirimbo zabo akabaha n’injyana kuko bamubonagamo ubwo buhanga.
Reba indirimbo "Single" ya Amalon na Weasel wo mu itsinda rya Goodlyfe



















TANGA IGITEKEREZO