Tariki 26 Gashyantare 2016 nibwo hatowe Nyampinga w’u Rwanda w’uwo mwaka aho yari asimbuye Kundwa Doriane wari umaze umwaka afite izo nshingano.
Uwo ni Mutesi Jolly umukobwa wari ufite imyaka 20, wari wiyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba.
Abinyujije kuri Instagram yasubije amasomo inyuma yibuka uko byari bimeze mbere gato y’uko atangazwa nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2016.
Ati “ Ndibuka ubwoba nari mfite ntambuka imbere y’imbaga, umutima waradihaga ku buryo ntumvaga neza intego yanjye, amavi yanjye yari yacitse intege. Amajwi amwe mu mutwe yambwiraga ko ibyanjye bigiye kurangira andi anyibutsa ko hari undi ufite ikamba.”
“Sinari nzi ko nshobora kwemeza imbaga yari aho mbikesha ingendo n’inseko nziza nkagira amahirwe yo kwegukana ikamba.”
Mutesi yavuze ko ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ryamuhesheje amahirwe atabarika yamufashije gushyira mu bikorwa imihigo ye.
Ati “Nabonye amahirwe ahambaye kandi yamfashije gukorera igihugu cyanjye. Imyaka itatu ni mike kandi ndacyiteguye kugikorera mu gihe nkibishoboye.”
Uyu mukobwa wagiye uvugwa nabi mu buryo butandukanye, yavuze ko nk’icyamamare yabyigiyemo kwakira ibitekerezo by’abandi aho kurakara.
Bimwe mu byo Mutesi Jolly azibukirwaho nka Nyampinga w’u Rwanda ni uko ari we wahagarariye u Rwanda bwa mbere mu irushanwa rya Miss World mu 2016. Icyo gihe yaje muri 20 mu gice cya Beauty with purpose (ubwiza bufite intego).
Yakoze ibikorwa byo kumenyekanisha ubukerarugendo bwo mu Rwanda, atangiza ibiganiro bihuza abayobozi bakuru n’urubyiruko [Integrated Dialogue] biba rimwe mu mwaka n’ibindi.
Amaze imyaka ibiri ari umwe mu bagize Akanama Nkempurampaka k’iri rushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO