00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarangamutima ya Yemi Alade ku mwana w’ingagi yise izina

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 September 2025 saa 10:49
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Yemi Alade uri mu Rwanda aho yitabiriye igikorwa cyo Kwita Izina ku nshuro ya 20, yagaragaje ko umwana w’ingagi yise izina bahuriye ku kuba bose ari abakobwa b’imfura iwabo.

Uyu mukobwa yabigarutseho mu muhango wo Kwita Izina wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, mu Kinigi mu karere ka Musanze mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Aho yabanje kuvuga ko atewe ishema no kuba ari mu Rwanda.

Ati “Ntewe ishema no guha izina umwana wanjye w’ingagi, Kundwa...Nk’umukobwa w’imfura wa nyina, ibyo nabivuga neza kuko nanjye ari ko bimeze, bizana n’inshingano zikomeye, ni umwanya udashobora gusimbuzwa kubera ko ari we mukobwa wenyine w’imfura wa nyina.”

Yakomeje avuga ko kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025, ubwo yageraga mu Rwanda yishimiye kwakirwa ubwo yakirwaga mu Birunga, agasura ingagi yo mu muryango wa Silverback yitwa Gahinga.

Ati “Twazirebye ziri kurya, ziri gusabana nk’uko inshuti yanjye yabivuze ni ibihangange byo mu misozi. Nabashije kubona uguhuza mu marangamutima hagati y’umwana n’umubyeyi. Abamfashaga gutembera mu birunga banyereka Kundwa w’ubwiza butangaje, byari urukundo rwo ku ikubitiro.”

Yashimishiye abantu bagira uruhare mu kwita ku ngagi no gufasha abazisura kuzibona byoroshye.

Yemi Alade mbere yo kwitabira uyu muhango yari yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko yasuye umwana w’ingagi yahawe kwita izina mbere y’uyu muhango, aho yagize ati “Ndi mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina, aho ndita umwana w’ingagi w’amezi arindwi uyu munsi.”

Arakomeza ati “Twanyuze mu nzira z’urusobe, z’ibirombe n’amabuye, tugenda mu mpinga z’inzitane kugeza ubwo twari hafi yo gukambakamba ku maguru n’amaboko “mu nzira z’ingagi” zo mu ishyamba, duhangana n’ishyamba ryuzuyemo isusa. Ariko umunota nakubitaga amaso[umwana wacu w’ingagi], nahise mwikundira rugikubita. Muri ubu buzima, ukwiriye kubona n’amaso yawe ibintu usanzwe usoma gusa.”

Uyu muhanzi umwana w’ingagi yamwise Kundwa. Akaba avuka kuri nyina witwa Imbaga, ndetse yavutse ku wa 1 Gicurasi 2025.

Yemi Alade ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika, ndetse ni umwe mu bamaze igihe kinini bigwijeho igikundiro. N’ubwo yari akunze kugenda mu Rwanda agiye mu bitaramo, ni ku nshuro ye ya mbere yarugiyemo yitabiriye igikorwa cyo Kwita Izina.

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria ari mu mubare w'abantu bise abana b'ingagi 40 ubwo uyu muhango wabaga ku nshuro ya 20
Yemi Alade ni ubwa mbere aje mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina
Yemi Alade yasuye ingagi zirimo n'umwana yise izina mbere yo kujya mu muhango nyir'izina wo Kwita Izina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages