Ish Kevin avuga ko iyi album isobanuye byinshi kuri we dore ko zimwe mu ndirimbo ziyigize ziganjemo izigaruka kubyo yanyuzemo byamuhaye amasomo yatumye aba uwo ariwe kugeza ubu.

Ati “Iyi igiye kuba Album yanjye ya mbere, ikubiyeho ubuhanzi bukomeye bwavutse ku bwoba, ububabare, ubuhemu, imvururu, kubatwa n’ibintu bimwe na bimwe, mbese ikubiyeho ubuzima n’ububabare nanyuzemo kugira ngo mbe uwo ndiwe ubu.”

“Ni amasomo menshi nize mu gihe cyo gukora ibyo ndimo kuva kera ariko ni n'ubuhanzi bwuzuye umunezero, urukundo no kwizihiza ibyo nagezeho.”

Uyu muraperi wahaye imiririmbire ye inyito ya ‘Trappish Music’ mu 2017 nibwo yafashe icyemezo cyo kujya muri studio akora indirimbo yitwa ‘Rob the bank’ yahuriyemo na White Monkey ikaba ari nayo yamuciriye inzira mu muziki.

Akundwa na benshi kubera uko ahuza kuririmba kwe n’amagambo aryoheye amatwi yiganjemo imvugo zikoreshwa na benshi mubakibyiruka ‘slangs’.

Uyu muraperi w’imyaka 26 agiye guha abakunzi be album nyuma y’amezi atanu amaze amurikiye abakunzi ba muzika EP (Extended Play) yise 'Long way Up' ikubiyeho indirimbo eshanu yaje isanga izindi zirimo, Trappish I, Mixtape yise ‘Trappish II’ na Drill Movement I.

Iyi album zimwe mu ndirimbo ziyigize zatunganyirijwe muri Trappish Records, studio nshya uyu muraperi yujuje nyuma yo kubona uburyo yahendwaga no kubona aho yakorera indirimbo bityo aza gufata icyemezo cyo gukusanya ubushobozi agatangiza iye.

Ish Kevin avuga yinjira mu muziki yasanze hagezweho injyana ya Trap gusa ashaka icyatuma akora ibitandukanye nibyo abandi yari asanze mu muziki kugira ngo hatagira abamugereranya n’abandi.

Nibwo yigiriye inama yo guhanga icyo yise Trappish ndetse ubu akaba amaze gukora ibitaramo biyamamaza yise Trappish Concert yakoreye mu Rwanda n’i Burundi.

‘Saga’ imwe mu ndirimbo za Ish Kevin na SK zakorewe muri Trappish Records

Kurikira ikiganiro Ish Kevin aherutse kugirana na IGIHE agaruka ku rugendo rwe muri muzika

Uyu muraperi  avuga ko abahanzi baca mu nzira zigoye iyo bagitangira umuziki gusa we yabikuyemo amasomo amufasha gukomera muri iki gihe
Uyu muraperi avuga ko abahanzi baca mu nzira zigoye iyo bagitangira umuziki gusa we yabikuyemo amasomo amufasha gukomera muri iki gihe
Ish Kevin agiye kumurika album ye ya mbere nyuma y'imyaka 6 atangiye gukora umuziki
Ish Kevin agiye kumurika album ye ya mbere nyuma y'imyaka 6 atangiye gukora umuziki
Ish Kevin avuga ko iyi album isobanuye byinshi kuri we dore ko zimwe mu ndirimbo ziyigize ziganjemo izigaruka kubyo yanyuzemo byamuhaye amasomo yatumye aba uwo ariwe kugeza ubu
Ish Kevin avuga ko iyi album isobanuye byinshi kuri we dore ko zimwe mu ndirimbo ziyigize ziganjemo izigaruka kubyo yanyuzemo byamuhaye amasomo yatumye aba uwo ariwe kugeza ubu