Kuwa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare ubwo Isi yose yizihizaga umunsi wahariwe abakundana, Patient Bizimana na Masasu Deborah bandikiranye ubutumwa busa n’ubukomoza ku rukundo bari bagiye kugirana umwe ntahita abyakira.
Patient Bizimana yanditse asaba Deborah Masasu ko yamwiyungaho bagasangira ibyishimo by’umunsi w’abakundana ndetse amubwira ko ari wenyine bityo ko amata yaba abyaye amavuta, umukobwa yahise yandika abwira uyu muhanzi ko icyifuzo cye kitakubahirizwa kuko amazi yarenze inkombe.
Patient yagize ati “Deborah Masasu na we nkwifurije umunsi mwiza wa Saint Valentin. Ngwino twishimane […] Ndi njyenyine.”
Umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu yahaye Patient Bizimana igisubizo amubwira ko ‘yatinze kumutumira’ ndetse amwibutsa ko yigeze kumwanga bityo ko ubu yahisemo Yesu.
Yagize ati “Patient Bizimana, ntiwanyanze se? Ubu ndi kumwe n’inshuti. Waratinze cyane. Ntiwantumiye hakiri kare […] sinkiri njyenyine, ubu mfite Yezu[aya magambo yayaherekeje udutima, aka mbere kari gashinzemo icumu akandi kameze neza mu ibara ry’umuyemba].”
Uwamahoro Masasu Deborah, ni umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu uyobora Itorero Evangelical Restoration Church. Ni umuvugabutumwa ukiri muto ukora umurimo w’Imana muri iri torero ahuriyemo na Patient Bizimana; abifatanya no gukora ubushabitsi binyuze muri Deborah Masasu Collection.
Patient Bizimana ni umuririmbyi akanasengera muri Restoration Church iyoborwa na se wa Uwamahoro Masasu Deborah na we ubarizwa muri iri torero.



















TANGA IGITEKEREZO