00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarira avanze n’ibitwenge ni yo yaranze igitaramo cya Choeur International

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 20 December 2014 saa 02:45
Yasuwe :

Mu gitaramo cy’imbonekarimwe, abaririmbyi babigize umwuga bahuriye muri Choeur International bataramye gihanzi bakora ku mbamutima z’abakunzi ba muzika bari bateraniye muri Serena Hotel mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza babasogongeza kuri Noheli mu ndirimbo zibakumbuza ivuka ry’akana Yezu.
Ni kenshi muri Serena Hotel hategurwa ibitaramo bihurirwamo n’abahanzi bitwa ko bakunzwe muri iki gihe barenga icumi ariko ubwitabire ugasanga buri hasi cyane ku buryo umuhanzi aririmba asa (…)

Mu gitaramo cy’imbonekarimwe, abaririmbyi babigize umwuga bahuriye muri Choeur International bataramye gihanzi bakora ku mbamutima z’abakunzi ba muzika bari bateraniye muri Serena Hotel mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza babasogongeza kuri Noheli mu ndirimbo zibakumbuza ivuka ry’akana Yezu.

Ni kenshi muri Serena Hotel hategurwa ibitaramo bihurirwamo n’abahanzi bitwa ko bakunzwe muri iki gihe barenga icumi ariko ubwitabire ugasanga buri hasi cyane ku buryo umuhanzi aririmba asa n’ushimisha intebe gusa kubera ubuke bw’abafana.

Choeur International yagaragaje umwihariko yuzuza icyumba cya Serena Hotel iki gitaramo cyabereye mu ngeri z’abafana batandukanye kuva ku bana bari mu kigero cy’imyaka itanu kugeza ku basaza n’abakecuru basheshe akanguhe.

Choeur International, itsinda rihuriwemo n’abahanzi b’intyoza mu muziki, baririmbana ubushongore, ubukaka , ubwema n’ubwemarare, bakoze igitaramo cy’indirimbo za Noheli ‘Chrismas Carol’ benshi mu bacyitabiriye ibyishimo birabasaba kugeza ubwo bamwe bafatwaga n’ikiniga cy’ibyishimo baguturika bakarira abandi bakavuza induru.

Abafana mu ngeri zinyuranye, abana bakiri ku ibere, ibitambambuga, abasore n’inkumi, abagabo b’ibikwerere n’abagore babo, abasaza n’abakecuru b’uruhu rutandukanye babyiganiraga kwinjira ahabereye iki gitaramo. Buri wese amaze gufata icyicaro cye ntawe umuvunda, Choeur International yatangiye kuririmba nyinshi mu ndirimbo za Noheli, izikoze mu buryo bwa kinyafurika na kizungu.

Byabaga akarusho ndetse bikanyura amatwi by’indengakamere ubwo abagize Choeur International bacurangaga umuziki ukundwa na benshi mu bakuze wa ‘Musique Classique’. Abatabashije guhaguruka ngo bazunguze umubyimba gahoro gahoro, bazunguzaga umutwe, ibirenge cyangwa bagakoma mu mashyi gipfura kubera uburyohe bw’umuziki uyunguruye wabageragaho.

Nubwo muri Serena Hotel hacurangirwaga umuziki, hari hatuje cyane, hari akayaga gakonje kavanze n’umuziki w’inyuramatwi kazamukaga mu mubiri gaturutse mu birenge ukabona buri wese aho yicaye afite umunezero ku maso.

Ubu buryohe bw’imbonekarimwe bwari mu matwi y’abitabiriye iki gitaramo bwashyirwagamo ibirungo na Cyriaque umwe mu bagize iri tsinda wari uyoboye ibirori wavugaga amagambo y’uturingushyo mu indimi zinyuranye.

Mu gitaramo hagati, Umuyobizi wa Choeur International yafashe umwanya muto avuga ibigwi by’aba baririmbyi kuva mu mwaka wa 2006 ari nabwo bihuje kugeza ubu. Yavuze ko intego nyamukuru ari ugufasha abana b’u Rwanda kuba abanyamuziki babigize umwuga ku rwego mpuzamahanga.

Yasobanuye uburyo mu myaka itandukanye Choeur International yabaye umuhuza mwiza w’amahanga n’u Rwanda kubera uburyo yagiye ijya kuririmba mu mahanga no mu karere ndetse by’umwihariko ikaba yararirimbye inshuro nyinshi indirimbo yubahiriza ‘Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba’ muri Uganda na Tanzania mu myaka itandukanye ndetse by’umwihariko ikaba iherutse guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco rya African Festival of Choral Music riherutse kubera i Bujumbura.

Igitaramo cyasojwe ahagana saa tanu z’ijoro gusa buri wese ntiyashakaga gutaha dore ko Choeur International yasezeye bose bagaterurira icya rimwe bati ‘Oya oya’.

Iki ni kimwe mu bitaramo bifite umwihariko, kuva gitangiye kugeza kirangiye aba bahanzi baririmbye bakoresheje amajwi yabo bwite, nta mashyi, ingoma cyangwa ibindi bicurangisho bikomeye ahubwo bunganirwaga n’inanga yacurangwa hagendewe ku manota y’indirimbo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages