{Kuva muri Mutarama kugeza mu Kuboza hari ibintu by’ingenzi kurusha ibindi bitazibagirana mu mateka ya muzika nyarwanda y’umwaka wa 2014. Mu bizirikanwa kurusha ibindi, harimo ibyiza, ibibabaje, ibyagwiririye umuziki, ibigawa, ibyazamuye iterambere ry’abahanzi n’umuziki muri rusange.}

Mu bihe bidasanzwe bitazibagirana mu muziki wo mu Rwanda mu mwaka wa 2014, higanjemo ibyiza. Gusa hari ibibi byavangiye ibizima byagezweho byose bikagira isura mbi ari nako bidindiza abahanzi, bikabuza ibyishimo abafana bikanasubiza inyuma muzika muri rusange.

Hari ibyashegeshe umuziki harimo ibitaramo byagiye bitegurwa bigahomba mu buryo bukomeye, abapfuye, abahagaritse kuririmba kandi bari inkingi za mwamba, imyiryane ya hato na hato n’ibindi byose byagiye bisubiza inyuma muzika nyarwanda.

By’umwihariko umuziki w’umwaka wa 2014 washegeshwe na gahunda yo kurwanya urusaku hirya no hino muri Kigali aho twinshi mu tubari n’amazu y’ururiro yagiraga ibikorwa byo gucuranga yagiye abihagarika ku bwo kubura ibikoresho bituma urusaku rutagera ku baturage nk’uko Leta ibyifuza.

Hatanzwe ibihembo bya Salax Awards ku nshuro ya 6

Ku wa 28 Werurwe 2014 i Kigali habaye ibirori byo gutanga ibihembo ku bahanzi Nyarwanda bitwaye neza mu mwaka wa 2013 mu Rwanda, Butera Knowless ni we wegukanye ibikombe byinshi, aho yahawe ibikombe bigera kuri bine naho Urban Boyz iza ikurikira itwara bitatu.

Ikindi cyaranze ibi bihembo ni uko habayeho guhangana hagati y’ababiteguye n’ibigo byateguye PGGSS aho bamwe mu bahanzi babuze amahirwe yo kubyitabira kuko bari baraye i Nyamagabe mu bitaramo bya Roadshows.

Ibi bihembo kandi byitabiriwe n’abantu bake cyane ugereranyije n’imyaka yashize.

Salax kandi yateye urujijo mu bakunzi ba muzika ku bwo guha igikombe Stromae, umuhanzi w’Umubiligi yanarangiza ntagishyikirizwe ahubwo kigatwarwa n’umusore witwa Lucky Nzeyimana wo mu Nyakabanda ari naho iki gikombe kikibitse kugeza ubu.

Urupfu rwa Kanyamibwa

Muri Nzeli nibwo umunyamakuru Patrick Kanyamibwa wafashaga abahanzi bo mu ndirimbo zihimbaza Imana cyane yitabye Imana. Byaciye benshi umugongo ndetse bituma itangwa ry’ibihembo bya GrooveAwards Rwanda 2014 byigizwa inyuma bitewe n’ikiriyo cya nyakwigendera.

Jay Polly yegukanye Primus Guma Guma

Tariki ya 30 Kanama 2014 nibwo umuraperi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yegukanye irushanwa muri muzika ryo mu Rwanda, Primus Guma Guma Super Star ryarimo riba ku nshuro yaryo ya 4. Yari ahanganye na Bruce Melodie , Dream Boyz, Christopher, Ama G, Young Grace, Senderi, Teta, Jules Sentore na Active . Yegukanye miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuziki wacitse intege mu tubari

Hashize amezi make , hatangijwe gahunda yo guca urusaku mu nzu zikorerwamo ibikorwa by’imyidagaduro, mu nsengero. Iyi gahunda nubwo ari nziza kuko igamije kubungabunga umudendezo w’Abanyarwanda, mu buryo bumwe yabangamiye umuziki nyarwanda dore ko abahanzi bahagarikiye burundu gahunda yo kumurikira abafana indirimbo mu tubari, ibitaramo byo tubari bisigaye biba ni mbarwa.

Aya mabwiriza yavugishije benshi hanze aha batayishimiye kubera ubukana yashyiranwe mu bikorwa, ku buryo byateye Perezida Paul Kagame kugira icyo abivugaho. Mu minsi mike ishize Perezida Kagame yagaragaje ko ari ngombwa ko hagira igikorwa mu rwego rwo kwirinda ko habaho kubangamirana hagati ya Polisi n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abifuza kwidagadura.

Akon , Davido na Diamond baje mu Rwanda bwa mbere

Ibyamamare mu muziki Akon , Davido na Diamond byaje mu Rwanda bwa mbere. Davido yakoreye igitaramo kuri Stade Amahoro, Akon ahanyura yambuka muri RDC naho Diamond we yahaje mu bitaramo bisoza umwaka wa 2014.

Hari n’abahanzi bahanzi b’ibyamamare baje barimo Don Jazzy, Joey Blake, Rhonda Benin, Didier Awadi, Khadja Nin na Rocky Dawuni.

Kapiteni w'Amavubi, Harouna Niyonzima yinjiye mu muziki

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yabaye umukinnyi wa mbere wa ruhago mu Rwanda winjiye mu muziki mu mwaka wa 2014. Ku ikubitiro yahise akorana indirimbo na Jay Polly bayita ‘Wicika intege’.

Hari abahanzi bagiye mu gihome….

-Kizito Mihigo : Yafunzwe muri Mata 2014 akurikiranyweho ibyaha birimo gufasha mu kurema imitwe y’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gucura umugambi w’ubwicanyi. Kuri ubu arasabirwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda gufungwa ubuzima bwe bwose.

-Uncle Austin : yafunzwe bya hato na hato ku bw’ibibazo yari akurikiranyweho by’uburiganya, amanyanga no gutanga sheki itazigamiye gusa yaje kugirwa umwere arataha.

-Riderman : yakoze impanuka ku tariki 31 Nyakanga 2014 ikomerekeramo abantu gusa nta wapfuye. Yafunzwe bwa mbere agikora iyi mpanuka nyuma y’iminsi mike arafungurwa nyuma aza kongera gutabwa muri yombi ariko ararekurwa ngo akurikiranwe ari hanze.

-Masho Mampa : yafunzwe inshuro bya hato na hato akurikiranywego amanyanga, gukora urugomo n’ubujura.

Abahanzi baretse umuziki

-MC Monday : mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo uyu muhanzi yatangaje ko avuye mu muziki nyamara akaba ari umwe mu baharaniye iterambere ry’abahanzi.

-Olili : ku itariki ya 1 Kamena 2014 nibwo Olivier Habimana wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Olili, yatangaje ko yafashe umwanzuro wo guhagarika umuziki n’inzoga burundu.

-Miss Jojo : umwe mu bakobwa bakuru mu muziki, mu ntangiroro z’uyu mwaka nibwo yeruye ko ahagaritse umuziki akazawusubukura mu gihe atavuze.

Ibitaramo byasize umugani

{ 1.Ibirori bya Salax Awards 2013 }

Ku wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2014, mu Rwanda habaye ibirori byo gutanga ibihembo muri muzika ku bitwaye neza mu mwaka wa 2013.

Ibi birori byaranzwe no kutitabirwa ku buryo bukabije, benshi bavuga ko byaba byaratewe no kutumvikana hagati ya Ikirezi Group na EAP itegura Guma Guma kuko bananiwe guharirana ngo be guhuza guhunda zari zagonganye aho abahanzi bagombaga kurara i Nyamagabe muri PGGSS4 mu gihe ibirori bya Salax byagombaga kubera i Kigali.

{ 2.Igitaramo cya Chameleone na Amani i Gikondo }

Dr Jose Chameleone na Amani (Kenya) bakoreye igitaramo i Gikondo ku itariki ya 23 Kanama 2014 cyitabirwa n’abantu batageze no kuri 50 bari baje gutaramirwa n’ibi byamamare. Aho igitaramo cyabereye wasangaga intebe ziruta abantu ubwinshi.

Ubuke bw’abantu bitabiriye iki gitaramo bwatumaga umuhanzi waririmbaga ku rubyiniro atera akiyikiriza na za nyiramubande zimusubiramo.

{ 3.Alpha Rwirangira muri Serena Hotel }

Tariki ya 8 Kanama 2014 Alpha Rwirangira yakoreye igitaramo muri Serena Hotel cyitabirwa n’abantu bake cyane dore ko aho cyabereye hasaga n’ahambaye ubusa.

Nubwo yabonye abantu bake bari baje kwifatanya na we muri iki gitaramo, Alpha yaririmbye mu buryo bwa live nk’uko yari yabiteguye ndetse ntiyacibwa intege n’ubuke bw’abaje. Abitabiriye iki gitaramo babarirwa hagati ya 50-100.

Just Family yahishuye urugendo rwayo mu bapfumu

Ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeli 2014 Bahati wahoze muri Just Family yamuritse album ye ya mbere ya Gospel yise ‘AMASHIMWE’ maze atanga ubuhamya burebure asobanura uburyo we n’abahanzi bagenzi be, Croidja na Jimmy bagiye bakoresha amarozi no kwitabaza abapfumu mu bihe bitandukanye bashakisha intsinzi.

Uyu muhanzi yeruye ko usibye Just Family hari abandi bahanzi nyarwanda bakoresha abapfumu, abakonikoni no kuraguza bashaka intsinzi. Nubwo ateruye ngo avuge amazina yabo, uyu muhanzi yasabye abakora umuziki bose kwitwararika bakareka kwijandika mu bapfumu no mu barozi kuko nta nyungu irimo dore ko na bo ntacyo byabagejejeho.

Mbere gato ya Just Familiy hanavuzwe ikindi gihiriri cy’abahanzi bagiye bitabaza umupfumukazi witwa Mama Queen ngo na we utanga imitsindo mu byamamare.

Hari indirimbo zahawe akato

Ku ikubitiro indirimbo ‘Ancila’ ya Urban Boyz yakorewe amashusho arimo abakobwa babyina mu buryo bamwe bise urukozasoni, Minisiteri Umuco na Siporo ibategeka kuyihagarika.

Mu mezi make, umuhanzi witwa Dr Jiji yakoze indirimbo yise ‘Welcome to be’ yamaganirwa kure ndetse ihagarikwa ku mateleviziyo no ku mbuga za internet aho yari yakwirakwijwe.

Umukobwa witwa Fearless yakoze amashusho y’indirimbo ye yise “I Like You” itaravuzweho rumwe na benshi, bitewe n’uko yayigaragayemo yambaye utwenda duhisha imyanya ye y’ibanga gusa ndetse iza guhagarikwa. Nyuma byamenyekanye ko aya mashusho yafatiwe muri Pisine basanzwe babatirizamo.

Muyoboke na Tom Close bavanye ku ishyiga inzigo bari bafitanye

2006-2010, ibihe by’ubufatanye muri muzika hagati y’abagabo babiri bafite amazina akomeye muri muzika yo mu Rwanda, Tom Close na Muyoboke. 2010-2014, ibihe by’umwiryane, urwango n’iteranamagambo hagati yabo.

Ibi byose byashyizwe ku ndunduro muri Mata 2014. Ubu umubano wa Tom Close na Muyoboke wongeye kuba mwiza. Ubu imiryango yabo irasurana, ihana ibitekerezo n’ubundi bufatanye bukomeye.

Umwiryane mu bahanzi

{-Danny VS Dj Zizou bapfa ubwambuzi bw’imyenda
-Pfla VS Jay Polly bapfa urwango rwahereye mu mwaka wa 2011
– Inkundura ya S.Sergent Robert na Masamba bapfa kuba ngo Masamba yaragiye asiba Sergent ku ma lisiti y’abahanzi baba bahawe ibiraka.
-Riderman vs M Izzle bapfa amafaranga

-Masho Mampa VS Senderi bapfa indirimbo irimo ibitutsi
-Masho Mampa yatutse abahanzi kuri ba nyina abinyujije mu ndirimbo
– Umukino w’injangwe n’imbeba hagati ya Diplomate na Fireman bapfa intebe y’uburaperi.
-Abagize Press One bigeze gukozanyaho}

Hatangijwe ishuri rya muzika mu Rwanda

Mu ishuri rya "Ecole d’arts de Nyundo" riherereye mu Karere ka Rubavu hafunguwe ku mugaragaro ishuri rya muziki ku bufatanye bw’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi ngiro (WDA) na Leta y’u Rwanda.

Umuhango wo gutangiza iri shuri ku mugaragaro wabereye i Rubavu kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2014.

Kigali Up Music Festival

Ku nshuro ya kane mu Rwanda habaye iserukiramuco ry’umuziki rizwi nka Kigali Up Music Festival. Ryitabiriwe n’abahanzi b’ibihangange batandukanye.

Ibitaramo bya Live byariyongereye

Mu mwaka wa 2014 waranzwe n’ibitaramo byinshi by’umuziki wa live mu bahanzi b’iki gihe. Mu byagenze neza kurusha ibindi harimo icyo kumurika album ya Bruce Melody, icya Christopher, icyo kumurika album ya Knowless yise Butera, icya Patient Bizimana n’ibindi bitandukanye.

The Ben yubatse amateka muri Loni

Ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2014 , ku cyicaro cya Loni habaye umuhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

The Ben yaririmbiye imbere y’abayobozi ba Loni ku butumire bwa Ambasade y’u Rwanda muri Loni. Ni amateka akomeye kuri uyu muhanzi.

Nasara ya Meddy yaciye agahigo

Indirimbo ‘Nasara’ ya Meddy ni yo iri imbere y’izindi zose yarebwe cyane kuri YouTube mu bahanzi bagezweho muri iki gihe mu Rwanda . Kugeza ubu imaze kurebwa inshuro zigera kuri 512 471 mu mezi 14 imaze kuri YouTube.

Knowless, Urban Boyz na Melody bashyize itafari rikomeye ku muziki

Mu mwaka wa 2014, abahanzi nyarwanda barimo Urban Boyz, Knowless na Bruce Melodie ni bo bakoze iyo bwabaga bagura umuziki wabo hanze y’u Rwanda. Knowless yakoreye hanze indirimbo ebyiri mu mashusho harimo iyo yise ‘Tulia’ yakoreye muri Kenya, ‘Reka Ngukunde’ yafatiwe amashusho i Dubai.

Urban Boyz na bo bakoze iyo bwabaga batera intambwe ikomeye aho bakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye bo hanze barimo Iyanya bakoranye ‘Tayali’ ndetse na Sat B. Aba bahanzi kandi batangiye gahunda yo kunyuza ibihangano byabo ku mateleviziyo mpuzamahanga ya Trace TV n’andi yo mu Karere.

Bruce Melody, umuhanzi wari ukizamuka, yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye muri uganda barimo Fille, Jamal na Radio wo muri Good Life.

Jay Polly yiyunze n’abanyamakuru

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo umwuka wongeye kuba mwiza hagati y’abanyamakuru na Jay Polly wigeze kubakora mu jisho abita amadebe. Bamwinjije muri PGGSS nk’ikimenyetso cy’uko ibibazo byabo byakemutse burundu.

Ibindi…

-Young Grace yigeze kuvuga ko afite umusore bakorana imibonano mpuzabitsina kenshi nk’ikimenyetso cyo guhakana ubutinganyi. Abafana bamaze kumumerera nabi mu bitangazamakuru, uyu muraperi yicishije bugufi asaba Imana imbabazi, Abanyarwanda bose, abafana ndetse n’umuryango we by’umwihariko.

-Mani Martin wabonye Kayirebwa aririmba bikamutera kurira nk’abana

-Active baheneye abafana mu gutora Miss Rwanda

Hari kuwa gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2014, mu muhango wo gutora Nyampinga w'Umujyi wa Kigali wagombaga kuwuhagararira mu matora ya Miss Rwanda 2014, abahanzi bagize itsinda rya Active ubwo baririmbaga muri ibi birori batunguye benshi mu babyitabiriye bamanura amapantaro berekana amakariso bari bambaye.

Nyuma yo kubona ko ibyo bakoze bitashimishije abantu, bicishije bugufi basaba imbabazi

-Umunyadukoryo Senderi…..

Muri PGGSS, yambaye amahembe y’inka i Nyahatare, yagiye ku rubyiniro yikoreye igitebo cy’ibijumba i Gicumbi, yajyanye igipfurumba cy’amasaka i Kabarondo, yambaye ikariso igaragaza ubugabo bwe, yahanganye n’abahanzi benshi barimo Masho Mampa wamuteye ubwoba n’ibindi byinshi.

[email protected]