Nyuma yo kurasa ku rugo rwa Rihanna ruherereye mu gace ka Beverly Hills, hagaragaye amashusho Lisette Ortiz yashyize kuri shene ye ya YouTube avuga ko yibwe ndetse akanagirirwa nabi na Rihanna.
Ati “Simukunda kandi ahora iteka agerageza kunyiba. Mukwiye gukanguka mukareka kumwitaho. Njyewe ntiyaza ngo anyibe ibitekerezo. Rihanna ni umuzimu, ntashaka ko mba uwo ndi we, ntashaka ko mba Umukirisitu w’Imana.”
Yakomeje avuga ko “Kubera ko ari uko bimeze, ntandukanye na we. Rihanna nupfa Imana izansohoreza umugambi. Urashaka kunyica ariko ntibizaguhira”.
Uyu mugore yanashinje Rihanna ko akoresha imyuka mibi y’Abadayimoni kandi ari umutangabuhamya wabyo. Ati “Ni umurozi naramwiboneye”.
Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko uyu mugore afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, cyane ko nta bimenyetso bigaragaza ko aziranye na Rihanna.
Ortiz si ubwa mbere afunzwe kuko mu 2023 yatawe muri yombi azira kubangamira no guhohotera John Doe bahoze babana nk’umugore n’umugabo. Bapfaga umwana babyaranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!