00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarushanwa yo kubyina ya “DundaStar” ageze ku musozo

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 19 July 2013 saa 05:11
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2013 guhera saa kumi z’umugoroba (4PM), muri Stade Ntoya y’i Remera hazasozwa amarushanwa yo kubyina yitwa “Dundastar Talent Search”.
Muri iki gitaramo kizasusurutwa n’umuraperi Jay Polly, hazatangazwa abazarusha abandi mu kuririmba no kubyina.
Abahatana bagabanyijwe mu byiciro bitatu ari byo abaririmbyi, ababyinnyi mu matsina n’ababyinnyi ku giti cyabo.
Dore urutonde rw’abahatana bageze ku cyiciro cya nyuma:
Abaririmbyi ni: 1. Khloe (…)

Abaririmbyi ni:

  • 1. Khloe Mutesi, w’imyaka 19, umunyeshuri kuri APADE
  •  
  • 2. Teta Kananga, w’imyaka 21, umunyeshuri muri Mt. Kenya University.
  •  
  • 3. Malia Carine Uwamahoro, asanzwe azwi nk’umuhanzi wakoreye umuziki muri Montreal muri Canada.
  •  
  • 4. Heavenly Siblings, iri ryo ni itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana.
  • 5. Rachael Uwineza, w’imyaka 17, umunyeshuri muri Groly Secondary School.
  •  
  • 6. Jean Luc Ishimwe, w’imyaka 18, usanzwe ari umucuranzi wa gitari.
  • 7. Yvan Barihuta, w’imyaka 21, umunyeshuri muri IPRC (Kigali)
  • 8. Axel Kalisa, umunyeshuri muri Amis des Enfants

Amatsinda abyina:

  • 1. Sick City Entertainment
  •  
  • 2. Jabba Juniors
  •  
  • 3. Snipers
  •  
  • 4. Hunters Yakees
  •  
  • 5. Krest Krew

Abagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa ni umunyamakuru kuri KFM Ginty, Makeda nawe w’umunyamakuru kuri Contact FM n’umuhanzi Anthony Remedios.

Robert Ndungutse, umwe mu bateguye iri rushanwa, yabwiye IGIHE ko iki gitaramo kizaba ari cyiza kandi kiryoheye ijisho. Yavuze ko n’ubwo iri rushanwa bashoje uyu mwaka ryitabiriwe n’abo mu Mujyi wa Kigali bifuza ko umwaka utaha ryazitabirwa n’abantu bo mu gihugu cyose.

Abateye inkunga iri rushanwa ni National Youth Council, MTN, Rwandair, The Newtimes, Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).

Kwinjira bizaba ari amafaranga igihumbi y’u Rwanda (1,000Rwf).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages