Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Kayibanda yashimiye Imana yamuhaye umugabo avuga ko atandukanye n’abandi.
Yanditse agira ati “Umugisha wanjye, umuntu mwiza utandukanye n’abandi. Warakoze Mwami kubwo kunkunda cyane ukampa kubana n’umugabo utangaje.”
Kugeza ubu nta makuru arambuye arajya ahagaragara agaruka kuri uyu mukunzi mushya wa Miss Kayibanda Aurore.
Aurore Kayibanda yambitswe impeta n’umukunzi we mushya nyuma y’imyaka hafi ibiri atandukanye na Mbabazi Egide wari wamwambitse iya mbere mu 2018 bakanakora ubukwe nyuma yaho.
Mu 2021, uyu mukobwa yifashishije imbuga nkoranyambaga ni bwo yatangaje ko yatandukanye na Mbabazi ndetse ahishura ko agiye kwandika igitabo ku buzima bw’urukundo yanyuzemo, icyakora ibyo yaje kubireka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!