Uyu muhanzi nyuma y’umwaka umwe amaze yiyondora, yongeye kugaruka ku mbuga nkoranyambaga agarukana ishimwe ku bantu bamufashije kwivuza uburwayi yahanganye nabwo iminsi 127.
Nyuma y’iminsi 460 avuye mu bitaro uyu muhanzi yanditse ubutumwa burebure ashimira Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Guverinoma muri rusange ku bufasha yamuhaye akivuza.
Uyu munyabigwi muri Bongo Flava akaba n’umwe mu bari bagize Inteko Ishinga Amategeko avuga ko ibihe yarimo bigoye cyane atabona uko abisobanura.
Ubutumwa bwa Professor Jay bugira buti “Mbere ya byose, ndashimira Imana yampaye andi mahirwe yo gukomeza kubaho, ubuzima bwanjye bwari habi cyane.”
“Ndashimira byimazeyo Perezida wa Tanzania, Umubyeyi wacu Dr. Samia Hassan Suluhu na Guverinoma ye kuba yarishyuye imiti yose n’ibyo nari nkeneye mu Bitaro bya Muhimbili ndetse no mu mahanga.”
Abandi Professor Jay yashimiye barimo Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka CHADEMA, Freeman Mbowe n’abarwanashyaka bose.
Professor Jay wamamaye mu ndirimbo nka ‘Hapo Sawa’, ‘Nikusaidiaje’ n’izindi yashimiye ibigo by’itangazamakuru bitandukanye byagize uruhare runini mu gukusanya inkunga y’amafaranga yamufashije mu buvuzi n’umuryango we wamubaye hafi mu gihe cyose yari arwaye.
‘Hapo Sawa’ imwe mu ndirimbo za Professor Jay zakunzwe na benshi
‘Nikusaidiaje’ indirimbo Professor Jay yahuriyemo na Ferooz
‘Ndivyo Sivyo’ indirimbo Professor Jay yahuriyemo na Jose Chameleone
’Igikosi’ ya Rafiki na Professor Jay



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!