D’Amour muri filime yamenyekanye nka Papa Shaffy ndetse azwi mu zirimo ‘Nkuba’ ‘Urugamba’, ‘Nta heza h’Isi’, ‘Ruganzu’ ‘Ndi Umukiristo’ n’izindi.
Hashize iminsi abakinnyi ba filime batandukanye n’abandi bagira neza batangiye igikorwa cyo gutabariza mugenzi wabo D’Amour Seleman, ufite uburwayi bw’impyiko zikeneye gusimbuzwa.
Ni ubuvuzi buhambaye butangirwa mu gihugu cy’u Buhinde. Umurwayi asabwa kujyana n’umuntu ugomba kubagwa agakurwamo impyiko igahabwa mugenzi we n’umurwaza.
Bagomba kuba byibuze bitwaje amafaranga atari munsi ya $15 000 ashobora no kugera ku $20 000 harimo ikiguzi cy’ubuvuzi, amatike y’indege n’ibindi byose bashobora gukenera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangiye gukwirakwira inkuru zivuga ko amafaranga yose uyu musore yakusanyirijwe n’abantu batandukanye yayariye, nyuma yo guteka umutwe ko arwaye nyamara atari byo.
Byahereye ku ifoto ye na Shaddy Boo yagiye hanze, yafotowe kuri uyu wa Kane ubwo yamusuraga mu rugo.
Gusa, byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko uyu musore atarwaye ndetse hari abahamyaga ko bamubona mu tubari dutandukanye ari kunywa inzoga zihenze mu gihe baba bazi ko yaheze mu buriri.
Abandi bavuga ko yaguze imodoka ndetse ari nayo akunze kugendamo. Hari n’abavugaga ko yimukiye mu nzu ihenze iherereye ahitwa kwa Rujugiro hatuwe n’abakire gusa ubu akaba ariho ari gukodesha.
Icyabihuhuye ni amashusho yagize hanze ari gutumagura itabi, anywa n’inzoga; bikazamura uburakari kuri benshi batangiye gukeka ko kumufasha bavomeye mu kiva.
Muri Mutarama 2019, IGIHE yasuye D’Amour Seleman, iwe aryamye bigaragara ko arembye. Yari afite ibyuma ku ijosi byanyuzwamo amaraso ye mu gihe cyo kuyayungurura (dialyse).
Icyo gihe yayunguririrwaga amaraso inshuro eshatu mu cyumweru, ibintu byatwaraga amafaranga ibihumbi 360 n’ubwo Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe, byaje kumwemerera kumwitaho ku buntu.
Yatakambiraga abanyarwanda kugira ngo bamufashe abone amafaranga amujyana mu Buhinde kwishyirishamo indi mpyiko, yongere agire ubuzima bwiza, agaruke mu mwuga wa sinema watumye benshi bamukunda bakanamumenya.
Inkunga zaratanzwe haba ababa mu Rwanda no mu mahanga. Abakinnyi ba filime bazengurutse u Rwanda rwose bagenda basaba abahisi n’abagenzi byibuze igiceri cya 100 cyatangwaga binyuze muri MTN Mobile Money. Muri iki gikorwa havuyemo miliyoni imwe n’ibihumbi 795.
Abanyarwanda baba mu mahanga bishyize hamwe binyuze ku rubuga rwa WhatsApp bamwoherereza akabakaba miliyoni zirindwi.
Mu gikorwa cyo koza imodoka cyateguwe na ShaddyBoo, D’Amour Selemani yashyikirijwe amafaranga ibihumbi 400. Ku buryo iyo ayateranyije yose hamwe agera muri miliyoni 9 Frw.
Mu Kiganiro IGIHE yagiranye na D’Amour Seleman yavuze ko abavuga ko yatetse imitwe ari abagamije kumuharabika, ku ruhembe hakaba uwitwa Christian wigeze gutegura ibitaramo byo kumufasha ariko ngo nta mafaranga agaragara yamuhaye.
Nk’uko ababibikurikiranye babizi ibitaramo by’umuziki byateguwe ngo hakusanywe inkunga yo gufasha D’Amour, byarahombye ku buryo bugaragara.
Avuga ko impamvu y’ibi byose ari uko Christian yamwatse amafaranga y’uko yatumye abantu bamenya ikibazo cye, yayamwima akiyemeza kumusebya.
Ati “Ni Christian wo muri Let Save Them wari warashinze kompanyi yo kumfasha aherutse kuza arambwira ngo nimuhe amafaranga narayabonye. Ndamubwira nti ‘ntayo naguha, amafaranga nabonye ni ayo kwivuza.’ Aravuga ngo agomba kunsebya afite amashusho ndi kunywa itabi azayajyana mu banyamakuru bansebye, ndamubwira nti nta kibazo.”
D’Amour yemeje ko amashusho ari kunywa itabi yafashwe n’uyu musore ubwo yari yagiye kumusura, ndetse icyo gihe ngo yamuhaye amafaranga ibihumbi 10.
Kuri ubu ngo yamaze koroherwa ku buryo abasha kugenda, ndetse asigaye ajya kuyungururisha amaraso inshuro imwe mu cyumweru, ubundi agakomeza ubuzima busanzwe, akaba ategereje ibizamini bye n’uwemeye kumuha impyiko.
Ati “Bafashe ibizamini byanjye n’ibya mushiki wanjye niwe tugomba kujyana, ubu ibizamini biri muri laboratwari dutegereje ibisubizo kugira ngo bemeze ko tujya mu Buhinde.”
Ibi bisubizo nibimara kuboneka ngo azandikira Minisiteri y’Ubuzima imwongerere ku mafaranga amaze kubona n’ayo yemerewe na Komisiyo Ishinzwe Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, dore ko nawe yahoze ari umusirikare.
Arahakana kubaho mu iraha
Ibyo avugwaho n’abantu batandukanye byerekeranye no kuba ari kuvimvira mu mafaranga yahawe n’abagiraneza kugira ngo yivuze, yabihakanye, avuga ko ari abashaka kumuharabika.
Ati “Ibyo ni ukunsebya, tuvuge nk’ubu ushobora kumpamagara ukambaza uti ‘urihe ngo nguhe bitanu, nsanga ku kabari runaka’, nkagucaho ukayampa…kuba umuntu yavuga ngo yambonye mu kabari cyangwa iruhande rwako ntabwo bivuze ngo njyewe nywa inzoga.”
Iby’imodoka agendamo muri iyi minsi yavuze ko ari iya mukuru we uba wayimutije kugira ngo ayigendemo agiye kwivuza.
Avuga ko abantu badakwiye kumva ko ‘kurwara bivuze kuryama mu buriri’ kandi ko igihe kizagera akajya kwivuza kimwe n’uko Imana yamukorera igitangaza agakira.
D’Amour na Christian barapfa iki?
Christian ushinjwa na D’Amour kumuharabika bitewe n’uko yamwimye amafaranga, yabihakanye avuga ko ari ‘ikinyoma cyambaye ubusa’.
Yavuze ko ikintu bapfuye ari uko D’Amour yigeze kunywera itabi mu nzu ye, yarangiza akamusebya avuga ko ari we warinyweye, ibintu bitamushimishije na gato.
Ati “Twari tubanye neza ariko ikintu kitanshimishije yigeze kunywa itabi nagiye kumusura, abeshya abantu ko ari njye warinyweye. Ntabwo rero byanshimishije naramubwiye nti ‘indi nshuro nzakubona unywa itabi ntabwo bizakugendekera neza.”
Avuga ko hari amakuru yamenye ko D’Amour Seleman yaba yarakize ariko agakomeza gusaba abantu inkunga yo kujya kwivuza mu Buhinde.
Ati “Naje kumenya ko D’Amour yabeshye ko yari arwaye bwari uburyo bwo kugira ngo yibonere amafaranga. Mfite n’andi majwi avuga ngo iyo umuntu adakize yibye akira abeshye. Ashobora kuba yari afite icyo kibazo ntabwo mbihakanye ariko akaba yarakize we agakomeza akabeshya abantu ko arwaye.”
Nubwo D’Amour ashinjwa kubeshya ko akeneye gushyirwamo impyiko, IGIHE ifite icyemezo yahawe na Dr Jules Kabahizi ukorera mu bitaramo bya Gisirikare i Kanombe, cyerekana ko impyiko ze zikeneye gusimburwa.
Umwe mu bakinnyi ba filime, Habiyakare Miniru akaba na nyiri kampani ya Sabyinyo, yifashishijwe mu gukusanya amafaranaga binyuze kuri MTN Mobile Money, yavuze ko we na bagenzi be barimo Mutoni Assia, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Intare y’Ingore na Ngabo Leon uzwi nka Njuga, bagiye gukora ubukangurambaga babizi neza ko arwaye.
Ati “Twari tubizi neza ko arwaye kuko hari impapuro zo kwa muganga afite, twaranamusuye kwa muganga. Ibyavuzwe byadutunguye, abantu babivuze bagamije gusebanya ntabwo ari abanyamwuga.”
Muniru yavuze ko ibyo kugura imodoka bivugwa kuri D’Amour atabihamya, gusa ngo nawe yamubwiye ko ari umuntu wayimutije.
Icyakora yavuze ko nk’umuntu urwaye atari akwiye kunywa itabi kuko ryamwongerera uburwayi.









Ibitekerezo 0