Kina Music yashyize hanze amashusho y’indirimbo Rubanda basubiyemo. Iyi yahimbwe na Makanyaga Abdoul mu 1974.
Muri aya mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo umusaza Makanyaga w’imyaka 65. Aba bahanzi bo muri Kina Music [Knowless, Christopher, Dream Boyz na Tom Close] bagerageje kwambara no kwitwara nk’abantu bo mu myaka ya za mirongo irindwi, umwe mu mwimerere w’iyi ndirimbo yakunzwe cyane kuva icyo gihe kugeza n’ubu.
Aganira na IGIHE, Clement Ishimwe, umuyobozi wa Kina Music, ari nawe watunganyije iyi ndirimbo yagize ati “Indirimbo Rubanda ya mbere yakozwe kera ahanini twese tutaravuka; mu gukora aya mashusho y’iyi Rubanda twasubiyemo twagiye tubaza, tureba uko bambaraga ku dufoto twa kera, tugerageza kwitwara nko muri iriya myaka ya za 70. Iriya modoka niyo yari igezweho kiriya gihe n’iriya myambarire niyo yari igezweho mbese bariya nibo bari abasirimu b’icyo gihe. Nibyo twashatse kwerekana”.
Reba amashusho y’indirimbo Rubanda Remix:
Aya mashusho yafashwe kandi atunganywa na Producer Meddy Saleh wo muri Press It, umwe mu bahanga mu gutunganya amashusho mu Rwanda.
Amashusho yayo Kina Music babara inkuru y’uko bagiye gushaka Makanyaga ngo basubiranemo iyi ndirimbo.
Uretse iyi ndirimbo Rubanda, Kina Music kandi yanashyize hanze amashusho y’indirimbo Icyizere ya Knowless Butera.
Amashusho y’indirimbo nshya Icyizere ya Knowless Butera:



















TANGA IGITEKEREZO