Ingabire Deborah Marina ni umwe mu bahanzi bigaragaje cyane mu mwaka ushize wa 2018 mu ndirimbo zakunzwe nka Log Out, Karibu, Love U yakoranye na Harmonize n’izindi.
Uyu mukobwa ntajya yiburira, hanze y’umuziki naho akenshi aba afite udushya tumuvugwaho.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, Marina yashyize amashusho kuri Instagram arimo gusomana n’undi mukobwa mugenzi we, umunwa ku wundi inshuro eshatu.
Ni amashusho bigaragara ko yafashwe tariki ya 01 Mutarama 2018 i saa cyenda z’amanywa n’iminota 51.
Abantu batandukanye batangiye guhererekanya aya mashusho, bamwe bibaza niba yaba akundana n’abo bahuje igitsina.
Mu kiganiro na IGIHE, Marina yavuze uyu mukobwa basomanye ari umuvandimwe we, kandi kuri we ngo ibyo yakoze yumva nta gitangaza kirimo.
Ati "Uriya ni murumuna wanjye, nta birenze ni ibintu bisanzwe, nuko ahubwo abantu babigize ibintu birenze. Kuba wasomana n’umuntu byongeye ari murumuna wawe, gusomana ni umuco."
"Ntabwo nkundana n’abakobwa kuko nanjye ndi umukobwa, nshaka gukundana nakundana n’abahungu kuko niko Imana yabishyizeho ntabwo nakundana n’abakobwa bagenzi banjye."
Amategeko y’u Rwanda ntacyo avuga ku bakundana bahuje ibitsina, gusa ateganya ko abashyingiranwa ari umugabo n’umugore.



















TANGA IGITEKEREZO