00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashusho ya Sherrie Silver yigisha kubyina Dr Tedros Adhanom yishimiwe bikomeye (Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 23 May 2023 saa 07:52
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bari guhererakanya amashusho y’Umubyinnyi wabigize umwuga, Sherrie Silver wagaragaye yigisha Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Gebreyesus, kubyina.

Ni amashusho yafashwe mbere y’uko aba bombi bahurira mu nama itangiza ubukangurambaga bwiswe “Ubuzima kuri bose” (Health for All) igikorwa cyebereye mu Busuwisi.

Bamwe mu bishimiye kubona Sherries Silver muri ibi bikorwa barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Claver Gatete.

Muri ubu bukangurambaga bwa ‘Health for All’, Sherrie Silver yafatanyije n’itsinda Quick Style ryo muri Norvège mu gususurutsa abitabiriye babigisha kubyina binyuze mu cyo bise Walk The Talk.

Ubuzima Kuri Bose ni intego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi, iki gikorwa cyamamaye kuva mu myaka ya 1970 cyatangijwe mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza y’ikiremwamuntu.

Sherrie Silver w’imyaka 29 ni Umunyarwandakazi akaba umubyinnyi wabigize umwuga dore ko aherutse kubihererwa igihembo mu birori bya MTV Awards 2018 nyuma yo kuyobora akanabyina imbyino zakoreshejwe mu ndirimbo ‘This Is America’ ya Childish Gambino.

Si ibyo gusa Sherrie Silver aherutse kugaragara muri filime yiswe ‘Guava Island’ yahuje Donald Glover, Rihanna na Letitia Wright akaba ari na we wayoboye imbyino zakoreshejwe muri yo.

Uyu mukobwa wavukiye mu Karere ka Huye, mu 2019 yagizwe Umuvugizi w’Urubyiruko rwo mu cyaro binyuze mu kigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi (IFAD).

Muri ubu bukangurambaga bwa ‘Health for All’ Sherrie Silver yafatanyije n’itsinda Quick Style ryo muri Norvège mugususurutsa abitabiriye
Sherrie Silver hamwe na Dr Tedros Adhanom

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages