Ibitaramo bitanu bya Primus Guma Guma Super Star bibimburiwe n’ikigiye kubera mu Mujyi wa Gicumbi ahazwi kugira umubare munini w’abaturage bakunda kwidagadura no kwizirwa cyane.
Amashyushyu ni yose mu bakunzi ba muzika i Gicumbi mbere y’igitaramo gitegerejwemo abahanzi icumi batoranyijwe guhatana uyu mwaka. Umuganda wa nyuma w’ukwezi ukirangira, abafana batangiye gusiganwa bagana kuri Stade ya Gicumbi, buri wese arifuza kubona aba bahanzi barushanwa mu kuririmba.
Abaganiriye na IGIHE mbere gato y’uko igitaramo gitangira barahuriza ku kuba bari banyotewe no kongera kubona abahanzi bakunzwe mu Rwanda nyuma y’umwaka wari ushize nta gitaramo kinini babona.
Kugeza ubu, irushanwa rigeze mu cyiciro gikomeye cyane, abafana batangiye gushakisha amajwi, ubu buri wese ashishikajwe no kubwira abafana ngo bamutore kugira ngo azegukane miliyoni cumi n’eshanu zizahabwa uwahize abandi mu kugira amajwi menshi.
Primus Guma Guma Super Star ya 8 yatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 16 Werurwe 2018. Ubuyobozi bwa Bralirwa ari nayo itegura iri rushanwa bwatangaje ko iry’uyu mwaka rizagaragaramo ibyiza byinshi ugereranyije n’imyaka yabanje.
Ni ryo rushanwa rukumbi rikomeye mu Rwanda, rihuriza hamwe abahanzi bakomeye baba batoranyijwe ku rwego rw’igihugu ndetse bagahabwa umwanya wo kuzenguruka igihugu cyose biyereka abafana.
Mu myaka umunani ishize, Primus Guma Guma Super Star ni ryo rushanwa ry’ikinege mu gihugu rigera mu bice hafi ya byose by’u Rwanda ndetse rikitabirwa ku rwego ruhanitse aho usanga hari n’ibitaramo byitabirwa n’abakunzi ba muzika barenga ibihumbi 20.
Ubu, amatora biciye kuri telefone yaratangiye, gutora bizajya bikorwa n’abanyweye Primus z’ubwoko bwose gusa; bazajya bapfundura icupa babone ‘code’ mu mufuniko hanyuma bayohereze kuri 7333 bongeyeho nimero y’umuhanzi.
Umuhanzi uzaba uwa mbere akemezwa n’akanama nkemurampaka, naramuka yitwaye neza akanahiga abandi mu gutorwa cyane biciye kuri telefone bizahita bimuhesha amahirwe yo kwegukana miliyoni 35[miliyoni 20 zizahabwa uwarushije abandi mu kwitwara neza kongeraho miliyoni 15 zizahabwa uwabaye uwa mbere mu gutorwa cyane].
Ibitaramo bya Primus Guma Guma bitangiriye i Gicumbi kuri uyu wa 26 Gicurasi 2018, icya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.
Nyuma y’igitaramo cya kabiri hazajya hacamo ibyumweru bibiri hagati ya kimwe n’ikindi. Muri icyo gihe abahanzi bazajya bahabwa umwanya wo kujya gusura abafana mu bindi bice bitandukanye by’igihugu babasaba kubashyigikira mu irushanwa ndetse banabashe kubabona.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO