David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido, yemereye inkunga iri shuri muri Werurwe ubwo yarisuraga agasangiza abaryigamo urugendo rwe mu muziki.
Yababwiye ko ko bagomba gukora cyane bahanga ibishya kandi baharanira gukorera hamwe.
Icyo gihe uyu muhanzi yari amaze iminsi mu Rwanda aho yakoreye igitaramo cyiswe ’30 Billion Africa Tour 2018’ cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa Gatandatu, tariki 3 Werurwe 2018.
Davido yizihiwe n’abanyeshuri bo muri iri shuri bamucurangiye indirimbo eshatu yaharirimbiye birangira abemereye inkunga ya $5000 (asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda), anabemerera ko igihe cyose bamukeneyeho ubufasha mu by’ubumenyi azabubaha.
Nyuma y’amezi asaga atandatu uyu muhanzi yemereye iyi nkunga iri shuri, Mighty Popo uriyobora yabwiye IGIHE ko bakuyeyo amaso.
Ati “Davido uko yavuze iby’inkunga yemereye ishuri ni ko bikimeze nta na kimwe yigeze atubwira nyuma y’aho. Twandikiye abajyanama be muri kiriya gihe batwemereraga inkunga ntibadusubiza. Bansubije rimwe gusa bansaba amakuru ajyanye n’aho bazanyuza ayo mafaranga mbaha konti ya banki y’ishuri ariko nta kintu bigeze bashyiraho.”
Mighty Popo yakomeje avuga ko yamaze gukurayo amaso kuko yanandikiye Sonny Music isanzwe ifite mu nshingano uyu muhanzi nabyo biba iby’ubusa, ahitamo kwituriza.
Ati “Naranditse ndaruha mpamagara na Sonny Music isanzwe ikorana n’uyu muhanzi bambwira ko bagiye kubwira Davido n’abajyanama be bakagira icyo bakora. Nanditse amezi abiri ngeze aho ndekera aho. Ubu nta n’icyizere dufite cyo kubona iyi nkunga. Buriya wandikiye umuntu umusaba ikintu yakwemereye ntagusubize hari ubwo wakomeza kwizera ko azasohoza isezerano?”
Yavuze ko Davido n’abajyanama be babahaye aya mafaranga byaba ari byiza ariko na none ko nibatanayabaha nta kintu na kimwe kizahinduka kuko batigeze bamuganyira bamusaba ubufasha ko ahubwo ari ubwitange yagize.
Muri Werurwe Davido akimara kwemera iyi nkunga, abafana benshi banyuzwe n’igikorwa cy’urukundo rw’umuziki yakoze akemera kwitanga afasha ishuri ry’umuziki ryo mu Rwanda.
Gusa hari abatarabishimye kuko bamwe mu byamamare byo muri Nigeria baganiriye na News Agency of Nigeria kuri icyo gikorwa Davido yakoreye mu Rwanda, benshi muri bo bumvikanaga mu mvugo igaragaza kutishimira mugenzi wabo bagashimangira ko ijya kurisha ihera ku rugo.








Ibitekerezo 0