Kuri site 18 Perezida Kagame yabashije kugeraho zose, yagaragarijwe urukundo n’Abanyarwanda ibihumbi amagana bari bamushyigikiye ndetse aho hose yagiye yari aherekejwe n’abahanzi batanze umusanzu ukomeye mu gususurutsa abitabiriye ibi bikorwa.
Si aho gusa dore ko hari n’abandi bahanzi bari mu bikorwa byo kwamamaza abadepite b’umuryango wa FPR Inkotanyi hirya no hino mu gihugu.
Mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024 ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yari imaze gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora aho Paul Kagame yaje ku mwanya wa mbere ku majwi 99.15%, mu bantu yashimiye harimo n’abahanzi bamubaye hafi mu rugendo rwo kwiyamamaza.
Abanyamuziki barimo, King James, Riderman, Chris Eazy, Nel Ngabo, abajyanama b’abahanzi nka Muyoboke Alex na Claude Uhujimfura baganiriye na IGIHE bemeza ko uru rugendo rwatumye bunguka byinshi bizabafasha mu kubaka ibikorwa byabo bya muzika mu bihe biri imbere.
Muri rusange icyo aba banyamuziki bahurijeho ni uko ibyo bakoze byose byarimo urukundo bafitiye Perezida Kagame ndetse bagombaga kumushyigikira kubera ibyo amaze kubagezaho bumva bakimukeneye mu rugendo rw’iterambere igihugu kirimo.
Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi mu Rwanda mu bihe bitandukanye avuga ko usibye urukundo abahanzi bafitiye Perezida Kagame banaboneyeho umwanya wo kwiga no kugaragaza urwego umuziki nyarwanda imaze kugeraho.
Ati “Ni ubwa mbere baribagiye imbere y’imbaga y’abantu batari kuzabona mu bitaramo basanzwe bakora, baratinyutse babona ko bishoboka.”
“ Icya kabiri ni ukugera imbere y’abantu batabona umwanya uhagije wo kwitabira ibitaramo byabo bya buri munsi nk’abanyapolitike n’abandi batari abanyabirori, kandi babonye urwego muzika nyarwanda imaze kugeraho.”
“Ikindi iyo bakugiriye icyizere nka kiriya bakagushyira ku rubyiniro rungana kuriya fatiraho ubibyaze umusaruro kuko bagize amahirwe yo guhura n’abanyapoltike, abashoramari batandukanye babafasha mu kazi kabo ka buri munsi.”
King James avuga ko n’ubwo yanyuze mu bitaramo byinshi bizenguruka igihugu ariko ari ubwa mbere yari ahagaze ku rubyiniro ari imbere y’abantu barenga ibihumbi 200. Ibi rero byatumye amenya ubwoko bw’umuziki abanyarwanda bakunda cyane.
Yagize ati “Urukundo, Ubumwe byari hariya byo ubwabyo byadukoze ku mutima, ikindi uko abantu bagiye bakira indirimbo twaririrmbaga byahitaga bikwereka injyana wakora, cyangwa icyo wahindura ku njyana ukora, nk’abato mpamya ko bigiyemo byinshi cyane.”
Uhujimfura Claude umuyobozi wa KIKAC Music ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza avuga ko ibi bikorwa byabasigiye amasomo menshi dore ko nka Bwiza ari inshuro ya mbere ageze ku rubyiniro agahagarara imbere y’imbaga y’abarenga ibihumbi 200.
Ati “Njye si ubwa mbere nari ngiye mu bikorwa nk’ibi mu 2017 nibyo nakoraga, gusa kuri Bwiza yungutse byinshi birimo n’ubunararibonye bwo gutaramira abantu benshi bangana kuriya, bidusigiye umukoro wo gukora ibihangano bihaza bariya bantu batweretse urukundo.”
Nel Ngabo yanyuzwe n’uburyo umuziki wahawe agaciro ndetse byamweretse ko nabo batekerezweho nk’abantu bagomba gushyira itafari ku iterambere ry’igihugu muri rusange.
Riderman witegura igitaramo kimurika album yahuriyemo na BullDogg yavuze ko ikintu yigiyemo ari uburyo bujyanye n’imitegurire myiza y’ibitaramo.
Uyu muraperi abona abakora ibitaramo mu Rwanda bakwiye gukura isomo mu bijyanye no gutegura amajwi y’ibitaramo kuko ibyuma bakoreyeho byavugaga neza nta makaraza dore ko bamwe bibwiraga ko mu Rwanda nta bikoresho bihari byatanga amajwi meza nkariya.
Chris Eazy avuga ko aho yazengurutse hose yakuyemo isomo ryo kunoza umurimo ugakora ikintu cyose wivuye inyuma atari uko utegerejemo inyungu z’amafaranga.
Uyu muhanzi avuga ko we na bagenzi be nta numwe wa wagiye muri uru rugendo abikora nk’akazi kishyurwa ahubwo byari urukundo no kwitangira uwateje imbere igihugu bakaba bafite inyubako zubatse neza bataramiramo nta nkomyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!