Itorero ‘Inkindi n’Amariza’ ni rimwe mu amaze igihe akorera mu Rwanda, nyuma yo gushingwa na Carine Karambizi wakuriye mu matorero atandukanye arimo Abatangampundu, Abahimbazamuco, Amarebe n’Imena, Isamaza n’ayandi.
Nyuma y’imyaka 25 yari amaze mu Bubiligi, yagarutse gutura mu Rwanda, yagura ibikorwa by’Inkindi n’Amariza birimo gufasha abana bato bari mu biruhuko bigishwa kubyina imbyino gakondo, Ikinyarwanda n’ibindi bijyanye n’umuco.
Nyuma yabonye ko abantu bakuru na bo bakeneye aho babyinira, ariko banakora imyitozo ngororangingo, atangiza igikorwa yise ‘Gakondo body workout’. Iyi ni siporo bakorera kuri Cercle Sportif de Kigali buri wa Mbere, ku wa Kabiri no ku wa Kane.
Inkindi n’Amariza bitoza kubyina rimwe mu cyumweru, ku wa Gatatu, naho buri wa Gatanu baba bafite igitaramo bakorera hirya hirya no hino mu mujyi wa Kigali no hanze yawo.
Igitekerezo cyo gushinga ‘Inkindi n’Amariza’ cyaje gite?
Igitekerezo cyo gushinga iri torero cyaje mu bitekerezo bya Carine Karambizi nyuma yo kubona ko hari amatorero abyina imbyino zisa n’iza vuba, ahitamo kwibanda ku mbyino zo hambere, ngo hato zitazacika cyangwa zikibagirana burundu.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Carine Karambizi yavuze ko yifuzaga kuzana uburyo bwa kera kugira ngo abakibyiruka bazamenye uko babyinaga.
Ati "Twebwe hari uburyo twabyinaga, ababyinanye nanjye cyangwa aba mbere yaho batakibona; nifuzaga ko ubwo buryo butacika kandi tugihari, dushoboye no kubyereka abakiri bato."
"Numvaga ngiye gushinga ikintu gifasha abana mu biruhuko kuko narebaga imibyinire yabo nkabona benshi bibanda ku mibyinire y’ubu, nkifuza ko bamenya n’iya kera."
Mu rwego rwo gufasha abana bari mu biruhuko no gusigasira imbyino za kera, Carine Karambizi yashinze iri torero ‘Inkindi n’Amariza’ ritangirana abanyamuryango 12, abakobwa batandatu n’abahungu batandatu.
Kugeza ubu iri torero rimaze imyaka ibiri ubu rigizwe n’abantu 21. Usibye kubyina bya kinyarwanda, rinigisha abato Ikinyarwanda n’umuco muri rusange.
Karambizi yakuze akunda kubyina bya kinyarwanda dore ko ubwo yari afite imyaka 11 yari mu itorero ‘Abatangampundu’ baririmbye indirimbo ‘Abakobwa b'iwacu’ , ‘Kimbagira’, ‘Karumuna kacu’, ‘Kana ka mama’, ‘Babyeyi babyaye’, n’izindi.
Uko biba byifashe muri Gakondo Body Workout
Ikiganiro IGIHE yagiranye na Carine Karambizi







Ibitekerezo 0