Kendrick Lamar yageze ku rubyiniro ubona abakunzi be bamutegerezanyije amatsiko kuko yari yabanjirijwe n’abandi bahanzi, bituma bafata umwanya munini bamutegereje.
Igitaramo yaririmbyemo cyari cyatumiwemo abandi bahanzi barimo Zuchu na Bruce Melodie.
Zuchu yageze ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi 15 barimo Shakira Kay na Saddie uri muri ‘When She’s Around’ ya Bruce Melodie n’umunyabigwi Shaggy, yakurikiwe na Sherrie Silver ufite ibihembo birimo icya MTV VMA akesha kubyina.
Sherrie Silver n’abamubyinira barenga 30 barimo abana bato cyane mu myaka bavuye ku rubyiniro bakurikiwe na Dj Toxxyk wavanze imiziki irimo iy’abaraperi nka Jay-z n’abandi.
Dj Toxxyk yazingishijwe utwangushye
Umwe mu bashinzwe umutekano wa Kendrick Lamar yegereye Dj Toxxyk amusaba kuva ku rubyiniro akajyana n’ibintu bye byose udasize n’ibyuma byari biteretseho imashini akoresha avanga imiziki.
Kuva ubwo ku rubyiniro buri kintu cyose cyahindutse, bagenda basibanganya ahantu hose hakandagiye umuhanzi wahageze. Amajwi yahinduwe (sound system) kuko igihe Kendrick Lamar yarapaga ntabwo amajwi ye yari ameze nk’ayabamubanjirije. Nta makaraza yari arimo!
Ibanga ryatumye yibuka indirimbo zo mu myaka 10 ishize
Urubyiniro abandi bahanzi bari babanje kunyuraho rwari runini ku buryo abashinzwe imigendekere myiza y’ibitaramo bya Kendrick Lamar bari kuba bakoze amakosa iyo bamureka akarukoresha uko rwakabaye.
Kendrick Lamar yaririmbye indirimbo zo hambere zirimo izimaze imyaka 11 ku buryo kwibuka imirongo yazo byari bigoye. Indirimbo yakoresheje inyinshi ni izo hambere.
Abaraperi bagorwa no kwibuka ijambo ku rindi ku ndirimbo ziba zimaze igihe, ku buryo ari yo mpamvu urubyiniro rwagabanyijwe kuko n’ubundi ntiyari kubasha kurwiruka kandi yasabwaga guhagarara ahantu hamwe imbere y’impapuro zari zashyizwe hasi zanditseho imirongo ahandi hari ‘teleprompter’ ziri hasi zimufasha gusoma amagambo ’lyrics’.
Mu ntangiriro yasomaga ku mpapuro yasoza indirimbo bakazimya amatara, urubyiniro rukijima noneho umwe mu bari hafi agakuraho urupapuro, bityo Kendrick Lamar akegera ku rundi rupapuro.
Hari n’ahari hashyizwe teleprompter ziri hasi ku buryo asoma imirongo ariko abafana bategereye urubyiniro ntabwo bari kubitahura. Indirimbo nka ‘A.DH.D’ yasoje 23:14 yasohotse ku itariki 24 Kanama ya 2011. Imaze imyaka 12 igiye hanze, biragoye ko adafite uburyo bwo gusoma amagambo ayigize yaba akibuka ijambo ku rindi.
Urebye indirimbo zose yaririmbye zimaze igihe zisohotse usibye izo mu mwaka ushize ni zo wavuga ko ari iza vuba. Indirimbo yitwa ‘Swimming Pools (Drank) yayiririmbye 23:19 imaze imyaka 10 isohotse.
Iyitwa’ M.A.A.D. City’ yayikoranye na Mc eiht, yayiririmbye 23:27. Iyi imaze imyaka 11 igiye hanze. "Bitch, Don’t Kill My Vibe" yahuriyemo na Eminem na yo imaze imyaka 10 igiye hanze.
Uyu muraperi wa gatatu mu b’ibihe byose ku Isi akaba anubashywe cyane mu bakora Hip hop yasoreje ku ndirimbo y’umwaka ushize. Ageze kuri iyi ndirimbo yitwa ‘Savior’ ni bwo abafana bamubonye mu maso noneho urubyiniro rurasusuruka. Iyi ndirimbo iracyari nshya mu matwi ya benshi kuko yasohotse umwaka ushize. Yayikoranye na Baby Keem hamwe na Sam Dew. Ukoze ijanisha wasanga indirimbo yakoresheje inyinshi ari izo hambere ku buryo yagombaga kuzisoma yitonze.
Ngiyi impamvu atirutse ku rubyiniro ndetse uko yasozaga indirimbo bazimyaga amatara agasatira ahari teleprompter yamufashaga ku mirongo y’indirimbo. Hari impapuro zakuwe ku rubyiniro asoje kuririmba indirimbo nka King Kunta iri mu zo yahereyeho, bityo ushinzwe umutekano ajyana ikayi noneho ahasigaye akoresha teleprompter zari hasi ku rubyiniro ku buryo utakurikiye byari bigoye kubitahura.
Kubera iki Compton?
Kendrick Lamar inyuma ye hari igitambaro cy’umukara kimutandukanya n’abamucurangira gifite ibara ry’umweru riri mu ishusho y’Umugabane wa Afurika.
Ni igitambaro cyari cyanditseho ‘Compton’, agace kari muri Leta ya California mu Majyepfo ya Los Angeles ari naho uyu muraperi w’umunyabigwi avuka. Ni naho havuka umugore we bakundanye bakiri ku ntebe y’ishuri bakaba bafitanye umuhungu n’umukobwa banazanye mu Rwanda.
Uyu mujyi yanawukozeho indirimbo mu 2012 ayikorana na Dr. Dre. Ni indirimbo yasohotse kuri album yitwa ’God Kid,M.A.A.D. City’.
Ni indirimbo irimo ukuri ku buzima bubi abatuye i Compton banyuramo burimo ubwicanyi bwa hato na hato. Kendrick Lamar agaragaza uyu mujyi nk’ahantu yakuriye akaba icyamamare muri Hip hop.
Ikindi kandi ni ho yize amashuri yisumbuye, aho yahuriye n’umugore we ku ntebe y’ishuri bakaza gukundana bakiri bato kugeza bashakanye. Compton irangwa n’urugomo, insoresore zikoresha ibiyobyabwenge zikagirira nabi abantu, ndetse muri iriya ndirimbo ntatinya kuvuga ko hari abaturage baho bari mu bukene bukabije. Muri make ‘Compton’ ni isooko y’inganzo ya Kendrick Lamar.
Ab’Icyongereza gike bagiye kuri Manyinya
Ukurikije ubumenyi bw’abana bo mu miryango ishakisha ubuzima biragoye kuba waba warakuze wumva neza Hip hop ya Kendrick Lamar. Ariko rero abana biga bagakurira mu miryango ibaha uburezi bwiza ni bo bari biganje muri BK Arena.
Nararanganyije amaso nsanga abo nsanzwe nzi mu bitaramo bisanzwe, bibereye hanze kuri ‘Comptoir’ ziriho ibisembuye nka Heinken barimo batera urwenya ariko banasoma manyinya. Imbere rero abaturuka mu miryango yifite bari bishimye bajyana ijambo ku rindi na Kendrick Lamar wakoreshaga Icyongereza kitakwisukirwa na buri wese wari muri BK Arena.
Urebye amasura yari mashya ku basanzwe bataramira muri BK Arena. Ariko rero birumvikana ko umuntu utazi neza ururimi rw’Icyongereza atasobanukirwa imirongo ya Kendrick Lamar urapa azimiza.
Imitegurire y’urubyiniro ikwiriye gusiga isomo i Kigali
Iyo urebye aho abahanzi Nyarwanda bavuye n’aho bageze ni ibyo kwishimirwa ariko rero aho isoko ry’umuziki ryerekeza harabasaba kwiga ibintu bishya birimo uko urubyiniro rukoreshwa, uko umuhanzi agenzura amarangamutima y’abafana, abaganiriza abatera urwenya, ababwira impamvu yakoze iyo ndirimbo agiye kubaririmbira cyangwa se asoje, uko umuhanzi agenzura ababyinnyi be n’uburyo umuhanzi ategura indirimbo ari bukoreshe.
Biragoye kubona umuhanzi Nyarwanda ashimira abateguye Igitaramo nka ’Move Africa’ kuko usanga baba basigana n’igihe kandi icyo baba bahawe bagikoresheje neza byose byagenda neza. Mbese kwibuka uwaguhaye akazi ukamuzirikana ukamushimirira abafana biri mu byo abahanzi Nyarwanda bakwiriye kwitwararika igihe cyose babonye amahirwe aza rimwe mu buzima.
Urebye Kendrick Lamar yahinduye ababyinnyi kugeza n’ubwo azanye ababyina ibya Kinyarwanda. Ni ibyo kwigiraho kuko turi kugana i mahanga kandi tugomba kuhafatisha tukandika amateka.
BK Arena ni inyubako yari irimo abanyamahanga bateze indege bashaka kureba Kendrick Lamar bitewe n’uko ibitaramo akora ahandi biba bihenze ku buryo kumureba ari amahirwe aza rimwe mu buzima.
Slay queens zabuze ifoto
Kendrick Lamar nubwo yataramiye i Kigali yasize nta foto ku bakobwa bitwa ‘Slay queens’. Nko ku munsi w’igitaramo, hari umukobwa w’ikizungerezi watakambiye abacunga umutekano wa Kendrick Lamar abasaba kujya gushaka agafoto bari kumwe baramuhakanira. Kuva ubwo igitaramo cyabaye yigunze ubona ko umugambi wamuzanye upfubye.
Abantu 1000 bahawe akazi
Ku rubuga rwa Global Citizen hariho imibare yerekana umusaruro w’iyi gahunda ya ‘Move Afrika’ yamaze icyumweru cyahariwe umuziki, umuco n’ubuvugizi ku ngingo zitandukanye zigamije gukura abaturage mu bukene. Amatike 8000 yaracurujwe, ariko kandi amatike asaga 4000 yatangiwe ubuntu.
Ni mu gihe urubyiruko rurenga 200 rwo hanze ya Kigali rwishyuriwe byose kugira ngo rubashe kwitabira gahunda zitandukanye zabaye mu Cyumweru cyose harimo n’igitaramo nyirizina. Hatanzwe akazi ku bantu 1000 barimo Abanyarwanda, bahawe n’amahugurwa ku bijyanye no gutegura ibitaramo byo ku rwego mpuzamahanga.
Ahandi Abanyarwanda babonye akazi ni mu gucunga umutekano ndetse bahabwa amahugurwa yisumbuye abubakira ubushobozi.
Uduseke twakorewe muri Nyamirambo Women’s Center twakoreshejwe mu ishusho y’amatara yamurikiraga urubyiniro. Byakoze n’abanyabugeni 20 hagamijwe kwerekana ku ruhando mpuzamahanga uko u Rwanda ruhanga udushya. Mu gitaramo kandi abarenga 70 bahawe akazi ko kubyina no gucuranga.
Uwitwa Divine_uwa wabyinanye na Sherrie Silver yabwiye IGIHE ko yishyuwe 500$ (asaga 623500 Frw) bivuze ko abahawe akazi ko kubyina bacyuye ayo bazakoresha mu buzima bwa buri munsi.
Abakora bakanatunganya filimi basaga 15 bahawe akazi ko gukora amashusho yamamaza iki gikorwa ku bufatanye n’ihuriro ry’abakinnyi ba filimi mu Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Ikindi kandi urubyiruko rusaga 35 rwibumbiye muri ‘Harambee Youth Employment Accelerator’ rwahuguwe mu buryo babasha gutegura ibitaramo biri ku rwego Mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!