Ni igitaramo kizaba ku wa 23 Kanama 2025, muri parikingi ya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ariko amatike y’amafaranga 1500 Frw yo mu myanya isanzwe yamaze gushira ku isoko nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025.

Iki gitaramo mpuzamahanga gikomeye cyiswe ‘Music in Space World Tour’. Kuri ubu amatike asigaye ni ay’ibihumbi 5 Frw, VIP 10.000 Frw ku bazagura amatike mbere mu gihe bizaba ari 15.000 Frw ku bazayagura ku muryango ndetse n’ameza y’ibihumbi 200 Frw ku bantu batandatu.

Iki gitaramo cyateguwe na Kigali Protocol, isanzwe itanga serivisi zo kwakira abantu mu bitaramo, ubukwe n’ahandi hatandukanye.

Mu bahanzi bo mu Rwanda betegerejwemo harimo The Ben, Bushali, Ariel Wayz na Kenny Sol. Abandi bahanzi batumiwemo barimo Boohle, Touchline Truth, Bizizi & Kaygee D’A King na STU bo muri Afurika y’Epfo.

Harimo kandi Abagande nka Vampino wamamaye cyane mu myaka myinshi ishize na Sir Kisoro. Muri iki gitaramo hategerejwemo Bjorn Vido usanzwe ari umucuranzi ukomoka muri Danemark, wamenyekanye cyane mu gukorana n’imishinga igaruka ku bidukikije.

Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda Nzeyimana Luckman wamamaye nka Lucky, niwe uzayobora iki gitaramo. Amatike agurwa binyuze kuri *USSD code 513# ndetse no kuri Ticqet.

‘Music in Space World Tour’ si igitaramo gisanzwe, ahubwo ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo guhuza umuco w’umuziki wo ku migabane itandukanye, binyuze mu mikoreshereze y’ubuhanzi bugezweho, injyana zitandukanye n’imyidagaduro ifite ireme.

Ushaka kugura itike wanyura hano.

Igitaramo cya The Ben na Vampino cyahumuye
Igitaramo cya The Ben na Vampino cyahumuye
Luckman Nzeyimana niwe uzayobora iki gitaramo kizabera Camp Kigali
Luckman Nzeyimana niwe uzayobora iki gitaramo kizabera Camp Kigali
Amatike yaguraga 1500 Frw yashize ku isoko muri iki gitaramo gitegerejwemo abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda no hanze
Amatike yaguraga 1500 Frw yashize ku isoko muri iki gitaramo gitegerejwemo abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda no hanze