Kwita Izina Gala Dinner izabera muri Kigali Convention Centre ku wa 7 Nzeri 2019. Amatike y’iki gitaramo yari amaze igihe ku isoko yamaze gushira, mbere y’iminsi itatu ngo umunsi nyiri izina ugere.
Kwinjira muri ibi birori byari 150$ ku muntu umwe na 250$ ku bantu babiri bari kumwe na 1200$ ku bashaka ameza y’abantu 10 bicaye hamwe.
Ubu asigaye ku isoko ni amatike yo muri Kwita Izina Concert izaba ku wa 7 Nzeri 2019 muri Kigali Arena. Aha byitezwe ko hazaririmba abahanzi batandukanye barimo Charly na Nina, Riderman, Bruce Melodie, Meddy ndetse na Ne-Yo.
Amatike yo kwiinjira muri iki gitaramo ari kugurishirizwa ahantu harimo Bourbon Coffee (UTC, KCT na Nyarutarama), Jumia Food, RDB Gishushu, Kigali Arena n’ahandi.
Amatike ni 3000 Frw ku banyeshuri, 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 25000 Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe itike ya menshi ari 50 000 Frw. Muri iki gitaramo kandi abagize Dream Team Djs bazacurangira abakunzi ba muzika bazitabira iki gitaramo.



















TANGA IGITEKEREZO