00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatsinda arenga 30 agiye guhatana mu ‘Urutozi Dance Challenge’ yongereye ingano ibihembo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 December 2025 saa 09:37
Yasuwe :

Ku nshuro ya kane irushanwa ryo kubyina ribera mu Mujyi wa Kigali rigahuza amatsinda aturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, rigiye kongera guhuriza hamwe urubyiruko rurenga 1000.

Kuri iyi nshuro hazahatangwa ibihembo mu byiciro bitandukanye birimo icy’abakina umukino wa baskteball ari batatu kuri batatu, aho abategura iri rushanwa bavuga ko kubyina bijyana n’umukino wa basketball n’ubundi.

Umuyobozi Mukuru wa Urutozi Gakondo itegura iri rushanwa, Nzaramba Joseph, yavuze ko kuri iyi nshuro bazanye impinduka.

Ati “Hiyongeyemo kureba n’impano z’abana bakina ‘3x3 basketball’, twabitekereje kuko basketball no kubyina birajyana hakaba hazahembwa amatsinda atandatu y’ababyinnyi ndetse n’amatsinda atatu azahiga andi mu mukino wa ‘3x3 basketball’ ukinwa n’abantu batatu kuri batatu mu gihe mu kibuga cy’uyu mukino ubundi haba harimo abantu batandatu. Turi no kwitegura gutangira shampiyona y’uyu mukino duhera ku mpano z’abana bari mu mashuri yisumbuye.”

Yakomeje avuga ko ubu n’ibihembo byiyongereye cyane ko amafaranga yose hamwe bazahemba abazahiga abandi, azaba ageze kuri miliyoni 6 Frw, mu gihe mu marushanwa yabanje abatsindaga bose hamwe begukanaga abarirwa muri miliyoni 3 Frw.

Uyu mwaka Urutozi Dance Challenge izabera muri Lycée de Kigali ku wa 28 Ukuboza 2025 guhera saa yine za mu gitondo kugeza saa kumi z’umugoroba. Abashaka kwiyandikisha bakaba basabwa kuba batari munsi y’imyaka 10. Basabwa guta amashusho atarengeje amasegonda 90 agaragaza ubuhanga bafite mu mbyino zitandukanye cyane ko nta n’imwe ihejwe.

Mu 2024 iri rushanwa ryasorejwe muri rya Lycée de Kigali (LDK) mu Ukuboza, aho itsinda rya KTY Crew (Kimisagara Youth), ryegukanye umwanya wa mbere rigahembwa miliyoni 1,3 Frw. Ni mu gihe kandi irya kabiri ryabaye African Mirror ryahawe ibihumbi 800 Frw, naho Indaro Crew yabaye iya gatatu yahawe ibihumbi 500 Frw.

Aba bahigitse bagenzi babo bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma, barimo Dynamic Dance Crew, Hope Dance Family ndetse na Incredible Kids Academy. Aya matsinda atarabashije kwegukana intsinzi muri iri rushanwa yahawe 100.000 Frw buri rimwe.

Biteganyijwe mu irushanwa rya 2026 hazazamo impinduka z’uko rizitabirwa n’abantu baturutse mu mahanga.

Amatsinda atatu ya mbere mu kubyina no mu mukino wa basketball muri iri rushanwa azagenerwa ibikombe biherekeza amafaranga
Umuyobozi Mukuru wa Urutozi Gakondo itegura iri rushanwa, Nzaramba Joseph, yavuze ko kuri iyi nshuro mu irushanwa harimo impinduka
Irushanwa rya ‘Urutozi Dance Challenge’ rigiye kongera kuba
Mu irushanwa ry'iciro cya gatatu riheruka itsinda rya KTY Crew (Kimisagara Youth), ryegukanye umwanya wa mbere rigahembwa miliyoni 1,3 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages