00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amayobera ku ndirimbo nshya za R Kelly zasohowe atabizi

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 10 December 2022 saa 03:41
Yasuwe :

Album y’indirimbo 13 bivugwa ko ari iza R Kelly zasohotse kuri uyu wa Gatanu zahise zikurwa ku mbuga zitandukanye zishyirwaho indirimbo, nyuma yuko ahakanye ko atigeze azisohora ari muri gereza.

Ni ndirimbo zirimo byinshi mu byo afungiwe kugeza uyu munsi harimo iyitwa ‘I admit it’, aho aririmba yemera ko yasambanyije abakobwa bakiri bato kandi abisabira imbabazi.

Mu majwi ya R Kelly yatanzwe n’umwunganira mu mategeko ku kinyamakuru cya TMZ yahakanye ko atigeze asohora ‘Album’ ivuga ku byaha afungiwe cyane ko ari mu nzira yo kujurira.

Uyu muhanzi ahakana ko atigeze akora izi ndirimbo kandi n’ijwi ririmo atari irye, asaba ko abo bantu babifitemo uruhare bakurikiranwa.

Nyuma y’amasaha make izi ndirimbo zishyizwe hanze ku rubuga rw’indirimbo nka ‘Spotify’ na ‘Apple Music’ zahise zikurwaho.

Sosiyete ifite uburenganzira bw’indirimbo z’uyu muhanzi ‘Sony Music’ nayo yahakanye ko ifite uruhare kuri izi ndirimbo 13 ziri kuri iyi ‘album’ mu kuzikora no kuzitanga ku mbuga z’indirimbo.

Iyi sosiyete ya ‘Sonic Music’ kandi yabwiye ikinyamakuru cya ‘TMZ’ ko bagiye gukurikirana ufite uruhare mu gushyira hanze izi ndirimbo.

Umuhanzi Robert Sylvester Kelly wamenyekanye ku izina rya R Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 ku byaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina abana bato b’abakobwa, akarenzaho no kubafungirana mu byumba.

R Kelly w’imyaka 55, ni umuhanzi w’umunyamerika wakunzwe cyane mu myaka ya 1990 ku ndirimbo ze nka ‘I believe I can fly’ yatsindiyeho Grammy Award inshuro eshatu, ‘when a woman’s fed up’, ‘The Storm is over now’, n’izindi.

R Kelly akurikiranyweho gusambanya abakobwa ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages