00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Uwihanganye yahaye umugisha irushanwa rya ’Urutozi Dance Challenge’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 May 2025 saa 10:20
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye, yashimiye abategura irushanwa rya ‘Urutozi Dance Challenge’, abizeza ubufatanye no kubafasha gutumira ibihugu bitandukanye bifite impano mu kubyina cyane cyane mu mbyino zigezweho bakunze kwita ‘iza kizungu’.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa Urutozi Gakondo itegura iri rushanwa, Nzaramba Joseph, wabwiye IGIHE ko bagiye gukora iri rushanwa bizihiza imyaka itanu bamaze ariko banashaka kuzatumira ababyinnyi bo mu bihugu bitandukanye.

Ati “Ni muri urwo rwego twashatse kwegera Ambasade z’u Rwanda ngo zibidufashemo. Ku ikubitiro twegereye Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye, yemeye kuzadufasha kudutimirira n’abandi mu bice ashinzwe, anishimira ibyo tumaze gukora, ariko tukaba dushaka no kwegera izindi Ambasade z’u Rwanda hirya no hino, kandi twizera ko bizagenda neza cyane.”

Nzaramba yavuze ko kugeza ubu nyuma yo kugirira urugendo muri Singapore aricyo gihugu cya mbere yakwizeza abantu ko kizitabira iri serukiramuco rizaberamo amarushanwa yo kubyina, avuga ko ku bufatanye na Ambasade ibintu byose byamaze kujya ku murongo ndetse n’amatsinda y’aho amwe yamaze kwemeza kwitabira.

Avuga ko kuri iyi nshuro ‘‘Urutozi Dance Challenge” izamara iminsi itatu, ari iserukiramuco rizabera mu Ntara eshatu z’u Rwanda. Iri serukiramuco rizitabirwa n’ibihugu bitandukanye, ibirori bya nyuma byaryo bizabera mu Mujyi wa Kigali, gusa amatariki rizaberaho ntabwo aramenyekana neza kuko hari byinshi bigishyirwa ku murongo.

Iri rushanwa ubwo ryabaga mu Ukuboza umwaka ushize nibwo abaritegura bahise bemeza ko rigiye kujya riba ku rwego mpuzamahanga. Icyo gihe, Nzaramba Joseph, yavuze ko iri rushanwa bishimira ko riri kwaguka ijoro n’amanywa kandi rikaba rigenda rigira ingaruka nziza ku baryitabira.

Umwaka ushize amatsinda yari yatsinze yari arimo irya KTY Crew (Kimisagara Youth), ryegukanye umwanya wa mbere rigahembwa miliyoni 1,3 Frw.

Ni mu gihe kandi irya kabiri ryabaye African Mirror ryahawe ibihumbi 800 Frw, naho Indaro Crew yabaye iya gatatu yahawe ibihumbi 500 Frw. Nzaramba avuga ko nta gihindutse ibigiye kuba ibihembo byakwiyongera ugereranyije n’imyaka yabanje.

Nzaramba Joseph utegura iri rushanwa yari ari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye, wishimiye umusanzu waryo
Nzaramba utegura irushanwa rya Urutozi Dance Challenge ubwo aheruka muri Singapore yasuye amatsinda atandukanye y'ababyinnyi
Irushanwa rya ‘Urutozi Dance Challenge’ rigiye kuba rizahuriza hamwe amatsinda yo ku kubyina ku rwego rw'Isi yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages