Ibi ubuyobozi bwa ‘Ambassadors of Christ Choir’ bwabigarutseho mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ku wa 25 Kanama 2026 ubwo bakomozaga ku myiteguro y’igitaramo cyabo.
Aha bakaba bamaze impungenge abari kure cyangwa abatazabasha kugera muri BK Arena bahamya ko na bo bashyiriweho uburyo bwo kuzakurikira iki gitaramo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iki gitaramo cyahujwe no kwizihiza imyaka 30 iyi korali imaze mu murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.
Muyoboke Alex uri gufasha iyi korali gutegura iki gitaramo, yavuze ko amatike ari kugurwa cyane ndetse kugeza ubwo bakoraga ikiganiro bageze ku kigero cya 85% aboneraho gusaba abanyamakuru kubafasha bakayamara ku isoko.
Ati “Amatike ari kugurwa neza ari kugana ku musozo kuko kugeza ubu tugeze nko ku kigero cya 85%, icyakora mwese mudufashije mugatangaza aya makuru vuba cyane twatangaza ko yashize ku isoko.”
Ku rundi ruhande Muyoboke Alex yavuze ko abatazabasha kwitabira iki gitaramo bashyiriweho amahirwe yo kuzagikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze ku rubuga rwa Onstage.rw
Kunyuza iki gitaramo kuri uru rubuga bizaha amahirwe abakunzi ba Ambassadors of Christ Choir yaba ababa mu mahanga n’abatuye mu Rwanda batazabasha kucyitabira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!