Bamwe mu bagize iyi korali bari bageze muri BK Arena ku nshuro ya mbere, bahawe umwanya wo kuzenguruka iyi nyubako basobanurirwa uburyo ikora ndetse berekwa ibice bitandukanye biyigize.
Bahawe ibisobanuro birambuye kuri serivisi zitangirwa muri BK Arena, haba ku minsi y’ibitaramo no mu bindi bikorwa, banerekwa uko abazitabira igitaramo cyabo bazakirwa.
Iki gitaramo kizaba ari umwihariko kuko kizizihirizwamo imyaka 30 iyi korali imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Byitezwe ko ku wa 30 Kanama 2026, Ambassadors of Christ Choir izasusurutsa abakunzi bayo ibaririmbira zimwe mu ndirimbo zayo zakunzwe mu bihe bitandukanye.
Ni igitaramo kandi iyi korali igiye gukora nyuma y’urugendo imazemo iminsi hirya no hino mu gihugu, rugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kurushishikariza kubaho ubuzima bufite intego.
Ambassadors of Christ Choir ikorera mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, i Remera, yatangijwe n’abaririmbyi batanu mu 1995. Imaze kugira abaririmbyi bagera kuri 200.
Yamamaye binyuze mu ndirimbo z’ivugabutumwa n’isanamitima zirimo Imirindi y’Uwiteka, Iwacu Heza, Solange, Hoziana, Ni we Yesu, Wasi We n’izindi zakunzwe n’abatari bake.
Amafoto: Nzayisenga Fidel



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!