Yavuze ko ijwi rye ryacekeshejwe kuva Johnny Depp yamutsinda.
Uyu mugore uzwi muri sinema yabigarutseho muri filime yiswe “Silenced” bishatse kuvuga “Uwacecekeshejwe”, yamuritswe muri Sundance Film Festival kuri uyu wa Gatandatu.
Muri iyi filime, agaruka ku ntambara yo mu nkiko hagati ye na Johnny Depp wari umugabo we, akavuga ingaruka urubanza rwamugizeho kubera kuvuga ukuri kwe.
Ati “Ntabwo numvaga ko bizaba bibi kurushaho kuri njye nk’umugore, gukoresha ijwi ryanjye. Natakaje imbaraga zo kuvuga. Ntabwo naje hano kubabwira inkuru yanjye. Ntabwo nshaka kuvuga inkuru yanjye, mu by’ukuri ntabwo ngishaka na gato gukoresha ijwi ryanjye. Ni ikibazo.”
Depp yatanze ikirego ashinja uyu wari umugore we kumuharabika, biturutse ku nkuru yari yaranditse mu 2018 muri Washington Post amushinja kumuhohotera nubwo izina ‘Johnny Depp’ ritagaragaramo.
Heard yitandukanyije n’itangazamakuru ry’imyidagaduro mu myaka ishize, yimukira muri Espagne nyuma y’umwanzuro w’urubanza, ndetse umwaka ushize yabyaye impanga.
Nubwo isura ya Heard muri rubanda itarasubira ku murongo neza nyuma y’uru rubanza, iya Depp yo yarazamutse cyane kuko akomeje gukora imishinga minini kurushaho.
Mu 2022 mu myanzuro yatangajwe n’Urukiko rw’i Virginia muri Amerika nyuma y’ukwezi n’igice Johnny Depp na Amber Heard baburana, abacamanza basanze Amber Heard yaraharabitse Depp binyuze mu nyandiko eshatu zitandukanye yanyujije muri Washington Post.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!