Ni inzu iri kubakwa mu gace ka Bronx gaherereye muri iyi leta ariko binagamije kuzamura gusigasira iyi njyana ku Isi hose muri rusange.
Ni amafaranga ari mu ngengo y’imari ya miliyari 269$ yagenewe Leta ya New York.
Ni inzu yabanje kwitwa Universal Hip Hop Museum ariko ikaba igiye guhindurirwa izina ikitwa Hip Hop Museum.
Iyi nzu ndangamurage izamurikwa inatahwe muri uyu mwaka wa 2026 dore imirimo yo kuyubaka iri kugana ku musozo.
Uyu mushinga umaze imyaka myinshi uri gushyirwa mu bikorwa witezweho kuba kimwe mu bikorwa bizashyira itafari ku muziki w’iyi njyana.
Iri mu za mbere igiye gutahwa yitezweho kuzateza imbere iyi njyana.
Yitezweho kuzajya yerekanirwamo ikanaberamo ibikorwa by’ingenzi bishingiye kuri Hip-hop birimo kuyobora ibirori, kuvanga imiziki, kubyina, gushushanya, kumurika imideli n’ibindi.
Ubuyobozi bwa Leta ya New York bwavuze ko aya mafaranga atari ay’ishoramari gusa ahubwo ko agamije no gutanga amahirwe yo kubona akazi, ubukerarugendo ndetse n’ibikorwa by’ubushabitsi bw’abahatuye.
Abanyabigwi bazwi muri iyi njyana barimo LL Cool, Nas, Fat Joe, na Grandmaster Flash bari mu bari guteza imbere uyu mushinga w’iyi nzu ndangamurage iri kubakwa ku buso bwa metero kare 4.831.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!