00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Miss Orlando n’umukunzi we bishwe n’umutingito wibasiye Venezuela

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 2 July 2026 saa 07:20
Yasuwe :

Umugore wari ufite ikamba rya 2025 rya Miss Orlando, muri Leta ya Florida, yasanganywe n’uwari umugabo we, bishwe n’umutingito wibasiye Venezuela mu minsi ishize.

Uyu mugore yitwa Skarlent Rodríguez yari afite imyaka 23 y’amavuko. Umuryango we wemeje aya makuru binyuze ku ku mbuga nkoranyambaga ku wa 29 Kamena 2026. Miss Rodríguez yasanganywe n’umugabo we witwa José Castro baryamye begeranye munsi y’inkuta z’inzu yabo.

Skarlent Rodríguez na José Castro bari bamaze iminsi baraburiwe irengero nyuma y’uko iyi nyubako yabo ibaguyeho igushijwe n’umutingito wabaye mu gace ka Catia La Mar muri Leta ya La Guaira ku wa 24 Kamena 2026.

Mu itangazo imiryango yabo yashyize hanze ku bufatanye, yagize iti "Mu kababaro, basanzwe, bapfuye, bombi bitabye Imana, bari kumwe kugeza barangiye. Nta magambo ahari yo gusobanura akababaro dufite".

Babonetse nyuma yo kubashakishanya imbaraga bakaboneka ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Hari bamwe bo mu muryango wa Castro, barimo Se, bitabye Imana bazize uwo mutingito.

Umuryango wa Miss Grand Florida, ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, wunamiye Miss Rodríguez, usanzwe ari umunyamideli uvuka mu Majyepfo ya Amerika.

Uti "Azibukirwa ku bwiza bwe, ibyo yagezeho n’uburyo yiteje imbere agateza imbere n’abandi mu mucyo n’urukundo. Ibigwi bye bizaguma mu mutima ya bagenzi be, abagize akanama nkemurampaka, abayobozi n’abanyamuryango ba Miss Grand Florida.”

Muri uyu mutingito, inzego z’ubuyobozi muri Venezuela zavuze ko byibuze abantu bagera ku 2.300 bahitanywe na wo ndetse abandi bagera ku bihumbi 12 barakomereka.

Skarlent Rodríguez na José Castro bishwe n'umutingito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages