00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amezi arindwi arashize Lokassa Ya Mbongo atarashyingurwa mu cyubahiro

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 October 2023 saa 06:54
Yasuwe :

Abo mu muryango w’Umunyabigwi mu muziki wa Congo, Lokassa Ya Mbongo, bari mu kababaro gakomeye nyuma yo kumara amezi arindwi bategereje ko umurambo we ushyingurwa mu cyubahiro.

Uyu muryango uvuga ko ibi ubifata nk’agasuzuguro kuba hashize amezi arindwi ugitegereje ubufasha bwa Leta ya Congo -Kinshasa bwo gushyingura uyu munyabigwi witabye Imana tariki 15 Werurwe 2023 aguye i New Hampshire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umubiri w’uyu mucuranzi wa gitari akaba n’umuririmbyi uracyari mu buruhukiro bw’ibitaro byo mu mujyi wa Kinshasa aho wagejejwe uvuye muri Amerika.

Mbere y’uko Lokassa Ya Mbongo yitaba Imana yari yatanze icyufuzo cy’uko napfa yazashyingurwa iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Umuhungu wa nyakwigendera, André Marie Lokassa, yabwiye BBC ko Leta ya RDC yari yabasezeranyije kuzabafasha gutegura umuhango wo gushyingura umubyeyi wabo mu birori bibereye icyamamare gifite amateka muri icyo gihugu.

Yakomeje avuga ko umuryango wabo washyikirije Guverinoma ya Congo icyifuzo cy’ingengo y’imari ya 75.000$ ariko na n’ubu icyifuzo cyabo kikaba kitaremezwa, bituma umuryango uguma mu gihirahiro.

Hari amakuru avuga ko ubu bufasha bwatinze bitewe n’amakimbirane ari mu muryango wa nyakwigendera.

Umukozi ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Umuco, Ubuhanzi n’Umurage, Magloire Paluku, yanze kugira icyo atangaza ubwo yabazwaga kuri iki kibazo.

Igiciro umuryango wa Lokassa Ya Mbongo ugomba kwishyura ibitaro bibitse umurambo we kimaze kugera ku 4000$.

André Marie Lokassa yavuze ko ukwezi ku Ukwakira kugomba kurangira umubyeyi wabo ashyinguwe n’ubwo inkunga ya Leta basabye yaba itaraboneka.

Denis Kasiya Lokassa [Lokassa ya Mbongo] yapfuye afite imyaka 77 nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye diabète ndetse na stroke idakanganye yari arwaye mu 2020.

Uyu munyamuziki yakunzwe na benshi binyuze mu ndirimbo zirimo Bonne Année, Monica, Marie-Josse, Lagos Night, Nairobi Night n’izindi.

“Marie-José”, imwe mu ndirimbo za Lokassa Ya Mbongo zakunzwe cyane

“Nairobi Night” indirimbo Lokassa yahuriyemo na Soukous Stars itsinda yayoboye kuva mu 1984

Lokassa ya Mbongo, umucuranzi w’icyamamare wa gitari ukomoka muri RD Congo yatabarutse aguye aho yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yari afite imyaka 77
Umurambo wa Lokassa Ya Mbongo umaze amezi arindwi uri mu buruhukiro bw'ibitaro i Kinshasa
Umuryango wa Lokassa Ya Mbongo umaze amezi arindwi utegereje ubufasha bwa Leta ya Congo kugira ngo umurambo we ushyingurwe mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages