Nyuma y’ukwezi gushize hatorwa abakobwa baserukiye intara enye n’Umujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018 i Gikondo kuri Expo Ground habereye igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bazajya gukora umwiherero w’ibyumweru bibiri i Nyamata.
Aba uko ari 20 batoranyijwe muri 35 bari batowe mu ntara zose. Abatsinze bemejwe hashingiwe ku ngingo eshatu z’ingenzi zirimo uburanga [buhabwa amanota 30%], ireme ry’ibisubizo batanga[byahawe amanota 40%] n’uburyo atondekanya ibitekerezo bye [byahawe amanota 30%].
Aba bakobwa kandi bakomeje gutorwa biciye kuri telefone, uzaba uwa mbere bizamuhesha amahirwe yo gutsindira umwe mu myanya ikomeye mu bihembo bizatangwa. Itora rikorerwa kuri telefone aho abafana bandika ubutumwa bugufi wanditse jambo Miss ugasiga akanya ukandika umubare uranga umukobwa ubundi ukohereza kuri 7333.
Umwiherero w’abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda uzatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare hanyuma igikorwa cyo kuzatoranya uwahize abandi kibe ku itariki ya 27 Gashyantare 2018.
Mu bihembo Nyampinga azahabwa harimo imodoka nshya ya Suzuki n’umushahara w’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda bizatangwa na Cogebanque, amatike y’indege azatangwa na RwandAir, kumwishyurira salon akoreshamo imisatsi umwaka, kumwambika igihe cyose agiye mu marushanwa, kumwishyurira internet y’umwaka n’ibindi.
Abakobwa 20 bagiye kujya mu mwiherero ni :
1. Uwase Ndahiro Liliane
2. Umunyana Shanitah
3. Irebe Natacha Ursule
4. Munyana Shemsa
5. Umuhoza Karen
6. Umuhire Rebecca
7. Ishimwe Noriella
8. Iradukunda Liliane
9. Uwase Fiona
10. Irakoze Vanessa
11. Umutoniwase Anastasie
12. Dushimimana Lydia
13. Ingabire Belinda
14. Ingabire Divine
15. Uwankunda Belinda
16. Umutoniwase Paula
17. Uwineza Solange
18. Mushambokazi Jordan
19. Nzakorerimana Gloria
20. Umutoni Charlotte
– Umutoni Charlotte
– Uwase Ndahiro Liliane
– Umunyana Shanitah
– Irebe Natacha Ursule
– Munyana Shemsa
– Umuhoza Karen
– Umuhire Rebecca
– Ishimwe Noriella
– Iradukunda Liliane
– Uwase Fiona
– Irakoze Vanessa
– Umutoniwase Anastasie
– Dushimimana Lydia
– Ingabire Belinda
Ingabire Divine
– Uwankunda Belinda
– Umutoniwase Paula
– Uwineza Solange
– Mushambokazi Jordan
– Nzakorerimana Gloria
Andi mafoto...
Amafoto: Moses Niyonzima



















TANGA IGITEKEREZO