00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Andy Bumuntu yanenze imitegurire y’abamutumiye mu gitaramo muri Kenya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 21 October 2023 saa 12:49
Yasuwe :

Ku munota wa nyuma Andy Bumuntu yasubitse kuririmba mu gitaramo yari guhuriramo na Sho Madjozi muri Kenya ashinja abagiteguye imitegurire idahwitse.

Iki gitaramo cyari cyiswe Afro Fashion and Cuisine cyari kuba mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira 2023 ahitwa Ngong Racecourse.

Andy Bumuntu winubiye uko iki gitaramo cyateguwe yihanganishije abakunzi b’umuziki bari bamutegereje muri iki gihugu biherutse gutangazwa ko yigaruriye imitima y’inkumi zaho.

Uyu muhanzi wari ufite amashyushyu yo gutaramira Abanya-Kenya yavuze ko hari inzitizi zatumye ataririmba zirimo ibibazo bya tekiniki nko kudategura neza ibikoresho by’amajwi n’amatara n’ingamba z’umutekano wo ku rubyiniro.

Ikindi yanenze ni ikibazo cy’itumanaho ridahagije hamwe n’igenamigambi hagati ye n’abateguye gusa ibi basaga n’aho babyirengagije bizeraga ko bizakemuka gusa abateguye bananiwe gukorera mu mucyo mu bijyanye no gukemura ibibazo by’umuhanzi mu gihe gikwiriye.

Ikintu cya gatatu ikipe ifasha Andy Bumuntu yanenze ni umutekano w’umuhanzi utari wizewe, bahita bafata umwanzuro wo kutitabira iki gitaramo.

Uyu muhanzi watangiye kwirahirwa bikomeye n’Abanya-Kenya nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘On Fire’ yabwiye abakunzi be ko agiye gukomeza kubaha ibihangano bishya ndetse abizeza ko hari andi mahirwe y’uko yazabataramira mu bihe biri imbere.

Andy Bumuntu nubwo atataramiye Abanya-Kenya vuba aha arahurira ku rubyiniro rumwe n’Itsinda BoyzII Men rizataramira muri BK Arena ku wa 28 Ukwakira 2023.

Andy Bumuntu yasubitse kuririmba mu gitaramo yari guhuriramo na Sho Madjozi muri Kenya ashinja abagiteguye imitegurire idahwitse
Andy Bumuntu yihanganishije Abanya-Kenya bari bamutegereje, abizeza ko hari andi mahirwe y'uko yazabataramira mu bihe biri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages