Iki gitaramo cyari cyiswe Afro Fashion and Cuisine cyari kuba mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira 2023 ahitwa Ngong Racecourse.
Andy Bumuntu winubiye uko iki gitaramo cyateguwe yihanganishije abakunzi b’umuziki bari bamutegereje muri iki gihugu biherutse gutangazwa ko yigaruriye imitima y’inkumi zaho.
Uyu muhanzi wari ufite amashyushyu yo gutaramira Abanya-Kenya yavuze ko hari inzitizi zatumye ataririmba zirimo ibibazo bya tekiniki nko kudategura neza ibikoresho by’amajwi n’amatara n’ingamba z’umutekano wo ku rubyiniro.
Ikindi yanenze ni ikibazo cy’itumanaho ridahagije hamwe n’igenamigambi hagati ye n’abateguye gusa ibi basaga n’aho babyirengagije bizeraga ko bizakemuka gusa abateguye bananiwe gukorera mu mucyo mu bijyanye no gukemura ibibazo by’umuhanzi mu gihe gikwiriye.
Ikintu cya gatatu ikipe ifasha Andy Bumuntu yanenze ni umutekano w’umuhanzi utari wizewe, bahita bafata umwanzuro wo kutitabira iki gitaramo.
Uyu muhanzi watangiye kwirahirwa bikomeye n’Abanya-Kenya nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘On Fire’ yabwiye abakunzi be ko agiye gukomeza kubaha ibihangano bishya ndetse abizeza ko hari andi mahirwe y’uko yazabataramira mu bihe biri imbere.
Andy Bumuntu nubwo atataramiye Abanya-Kenya vuba aha arahurira ku rubyiniro rumwe n’Itsinda BoyzII Men rizataramira muri BK Arena ku wa 28 Ukwakira 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!