00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Andy Bumuntu yesheje umuhigo yagiranye na Yvan Buravan (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 June 2023 saa 01:25
Yasuwe :

Umuhanzi Kayigi Andy Dick Fred wamamaye nka Andy Bumuntu muri muzika nyarwanda, yesheje umuhigo yahize ari kumwe na Yvan Buravan akiriho, wo kwitabira siporo yo gusiganwa ku maguru.

Ni umuhigo aba bahanzi bombi bahize ku wa 4 Gicurasi 2022 biyemeza guhana umukoro wo kujya bakora imirimo imwe ni imwe isaba imbaraga nyinshi, bagamije gukora siporo.

Icyo gihe Yvan Buravan yahisemo kujya muri Gym, mu gihe Andy Bumuntu we yahisemo kujya yitabira siporo yo gusiganwa ku maguru.

Kuri uyu wa 11 Kamena 2023 nibwo Andy Bumuntu yesheje uyu muhigo asoza isiganwa rya Kigali International Peace Marathon 2023, mu gice cya Half-Marathon mu ntera y’ibilometero 21, akoresha 1h59’.

Andy Bumuntu yitabiriye iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 18 yambaye umwambaro w’icyatsi wanditseho YB (Yvan Buravan) mu mugongo, mu gushimangira igihango yagiranye na mugenzi we.

Ni umuhigo uyu muhanzi agezeho nyuma y’amezi 10 Yvan Buravan yitabye Imana, aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yivurizaga kanseri (Pancreatic Cancer).

Andy Bumuntu yari amaze igihe akarishya imyitozo ngo arebe ko yazitwara neza akegukana umudali muri iri siganwa, gusa ntibyamukundiye.

Umunya-Kenya Kennedy Kipyeko wabaye uwa mbere muri iki cyiciro cya Half Marathon, asize Andy Bumuntu iminota 56.

Uyu mwaka iri siganwa ryihariwe n’abanya-Kenya dore muri cyiciro cya Full Marathon cyegukanwe na George Onyancha, ndetse imyaka 10 ishize yihariwe na bagenzi be bakomoka muri Kenya gusa.

Uyu mwaka abantu 8526 bo mu bihugu 48 ni bo biyandikishije muri Kigali International Peace Marathon 2023 basiganwa mu byiciro bitatu.

Andy Bumuntu ntiyabashije kwegukana umudali wa zahabu kuko yasizwe n'uwa mbere iminota 56
Umunya-Kenya George Onyancha yegukanye Kigali International Peace Marathon 2023 mu bagabo
Ubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yari asoje intera y'ibilometero 10 muri Run for Peace
Yvan Buravan na Andy Bumuntu bari barahize kujya bahana imikoro isaba imbaraga kandi bakayubahiriza
Andy Bumuntu yahishuye ko iri sezerano yari yararigiranye na Buravan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages