Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE. Yavuze ko kuva kera yiyumvagamo impano yo gukora imitako itandukanye yifashishwa mu nzu. Ubu uyu mukobwa yatangije sosiyete yise “Cozy Luxe Interiors” ikora ako kazi.
Ati “Biratangaje ko nabimenye kera nkiri umwana gusa sinari nzi ko nzabikora. Kera ndi muto cyane mu rugo habaga umukasi, najyaga nkunda kuwufata nkaca ibipapuro, nkabikoramo imyenda irimo udukanzu n’utujipo. Uko ngenda nkura nkagenda nkora ‘utu-agenda’, hari inshuti zanjye zijya zimbwira ngo ‘agenda’ nabakoreye n’ubu baracyazifite. Nkakora ibikapu, nkakora imitako yo mu macupa.”
Yavuze ko impamvu yahisemo kubyinjiramo mu 2025, nawe atayisobanura, agaragaza ko gusa ari igihe cy’Imana cyari kitaragera ubu kikaba cyageze.
Ati “Ntabwo byari ibintu mpa umwanya cyane. Ntabwo nari nzi ko ari ibintu nzakora nk’akazi. Navuga ngo mu rugendo rw’umuntu habaho isaha ya buri kintu. Ubu nibwo igihe kigeze, si uko ntari mbishoboye ahubwo hari igihe Imana igutwikurura. Navuga ngo iki nicyo gihe cy’Imana.”
Uyu mukobwa yasoje amashuri yisumbuye mu 2016. Yize ibijyanye n’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima[MCB] ndetse n'ibyerekeye Imicungire y'Ibiza no Kubungabunga Ibidukikije. Uretse sinema ni n’umubyinnyi w’Inyamibwa.
Ange Nina Muvunyi kuri ubu ategerejwe muri filime zirimo iyitwa “Queen And Clients” ya Eric Kabera azahuriramo n’abakinnyi barimo Mazimpaka Jones Kennedy, Babou, Rusine Patrick n’abandi batadukanye.












Ibitekerezo 0