00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angelina Jolie ashaka kwimuka muri Amerika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 January 2026 saa 07:31
Yasuwe :

Angelina Jolie ari guteganya gutangira icyiciro gishya cy’ubuzima bwe aho ashobora kwimuka akava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko amakuru aturuka hafi ye abivuga.

Uyu mugore w’imyaka 50, uri mu byamamare bikomeye i Hollywood, akaba n’umukinnyi wa filime, umuyobozi wa filime ndetse n’umugiraneza, yashyize ku isoko inzu y’amateka ya Cecil B. DeMille ya miliyoni 25$, yari amazemo imyaka icyenda kuva mu 2016.

Amakuru atangazwa na People avuga ko Jolie amaze iminsi ayereka abashobora kuyigura mu ibanga.

Amakuru aturuka hafi ye kandi yabonywe na Page Six avuga ko mu 2026 Angelina Jolie azajya agabanya igihe cye hagati ya New York, aho afite inzu ye y’imideli n’ubucuruzi yitwa Atelier Jolie, n’i Burayi kugira ngo abone ubuzima bwite n’umutekano wihariye. Azanamara kandi igihe kirekire muri Cambodia, igihugu amaze igihe afata nk’iwabo ndetse afitiye n’ubwenegihugu.

Jae Benjamin, umukinnyi wa filime n’umuyobozi ukorana na Jolie kuva mu 2005, yavuze ko impamvu nyamukuru ari uko “ashaka kwigira kure y’akavuyo n’igitutu cy’i Hollywood.”

Ati “Ntashobora kwigira kure bihagije y’ibibazo n’akavuyo. Inzira imwe yo gufata akaruhuko ni ukuva aho hantu. Azagenda aruhuke, akore gusa imishinga ikora ku mutima we, ku bugingo bwe n’icyo akunda. Ni umugore mwiza, ufite impano kandi ugira umutima wo gutanga.”

Ibyo bibazo Jolie ahunga ahanini bifitanye isano n’itandukana rye n’uwahoze ari umugabo we, Brad Pitt, w’imyaka 62. Bombi bageze ku masezerano ya nyuma ya gatanya ku wa 30 Ukuboza 2024, hashize imyaka umunani Jolie atanze ikirego cy’itandukana, cyaranzwe n’intambara nyinshi mu nkiko.

Jolie ubwe yari yarigeze kuvuga ko ashaka kuva i Los Angeles, agaragaza ko ahari gusa kubera ko yari agifite inshingano zo kurera abana be batandatu afitanye na Pitt. Yavuze ko azaba yisanzuye kugenda abana bose bamaze kuzuza imyaka 18, bikazaba muri Nyakanga ku isabukuru y’impanga zabo Knox na Vivienne.

Abo bana be barimo kandi Maddox w’imyaka 24 wavukiye muri Cambodia, Pax w’imyaka 22 wavukiye muri Vietnam, Zahara w’imyaka 20 wavukiye muri Ethiopia na Shiloh w’imyaka 19.

Bamwe muri bo bamaze no guhitamo gukura izina Pitt mu mazina yabo; Shiloh yabikoze ku mugaragaro mu mategeko ku munsi yujujeho imyaka 18 mu 2024.

Jolie na Pitt batandukanye mu 2016 nyuma y’ikibazo cyabereye mu ndege yabo bwite bari gusubira muri Amerika bavuye mu Bufaransa. Jolie yashinje Pitt kumukomeretsa no gutuka abana babo, Pitt aza kwemera ko yari yasinze. FBI yaje gukora iperereza ariko ntiyafata icyemezo cyo kumukurikirana mu mategeko.

Los Angeles kandi ifitanye isano n’ibihe bikomeye n’ubuzima bwa Jolie, kuko ari ho yabaga yita kuri nyina Marcheline Bertrand warwanye n’indwara za kanseri igihe kirekire kugeza apfuye mu 2007 afite imyaka 56.

Hari kandi amakuru amaze igihe avuga ko Jolie yifuza kwimukira i Londres ndetse ngo yari aherutse kuhashakisha inzu mu mezi ashize ubwo yari arimo gufata amashusho ya filime Anxious People. Hari n’inzu afitanye na Pitt ya Château Miraval mu majyepfo y’u Bufaransa, ariko igikorwa cyo kugurisha umugabane we ntabwo kirafatirwa umwanzuro mu nkiko.

Ku rundi ruhande, Brad Pitt we akomeje kugubwa neza i Hollywood byimazeyo binyuze mu kigo cye Plan B Entertainment, cyakoze filime n’ibiganiro bya televiziyo byakunzwe cyane, ndetse akaba no mu rukundo n’umutoza mu buzima buzira umuze Ines de Ramon kuva mu 2022.

Angelina Jolie ari mu bagore bafite izina rikomeye i Hollywood
Angelina Jolie yari yaravuze ko azava mu Mujyi wa Los Angeles amaze igihe abamo ubwo abana be bose bazaba bamaze kugira imyaka 18
Iyi nzu ya Angelina Jolie ifite agaciro ka miliyoni zirenga 200$
Iyi nyubako uyu mugore yayishyize ku isoko mu buryo bw'ibanga
Angelina Jolie na Brad Pitt bakanyujijeho ariko urukundo rwabo rurangira nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages