Aho kuba Maddox Chivan Jolie-Pitt, muri filime Angelina Jolie agiye gusohora yamwise Maddox Jolie.
Maddox, umuhungu wa Jolie na Pitt, yafashije nyina kuyobora amashusho ya filime umubyeyi we yitegura gushyira ahagaragara yiswe ‘Couture’.
Ubwo Angelina Jolie yatangazaga abayikozeho anabashimira, yagaragaje ko harimo "Maddox Jolie” aho kuba Maddox Chivan Jolie-Pitt (izina Pitt rya Brad Pitt yarisibye).
Inshuti magara za Brad Pitt zabwiye TMZ ko ibyo bigamije gukora ubukangurambaga bwo gutandukanya Brad Pitt n’umuryango we.
Ni ibintu bikomeje guteza impaka abantu bibaza niba koko uyu mubyeyi yararisibye no mu mazina ye mu buryo bw’amategeko.
Uyu muhungu mukuru wa Brad Pitt na Angelina Jolie ashobora kwiyongera kuri mushiki we, Shiloh, na we wakuweho izina rya se, na we agasiragana ‘Shiloh Jolie’ gusa.
Uyu mushiki we yanarikuye mu mazina ye mu buryo bwemewe n’amategeko muri Kanama ya 2024 nyuma y’iminsi itatu yizihije isabukuru y’imyaka 18 y’amavuko.
Yari amaze kwemererwa mu mategeko zimwe muri serivisi zihabwa abantu bakuru.
Abandi bavandimwe babo nka Zahara Marley Jolie-Pitt na Vivienne Jolie-Pitt na bo bakunze kwitandukanya n’iri zina rya se, gusa bo ntibaremererwa ko rikurwa mu mazina yabo byemewe.
Guhera muri 2004, Brad Pitt na Angelina Jolie bakanyujijeho baza gushwana mu nkundura yatangiye muri Nzeri ya 2016.
Byaratinze cyane bimara imyaka isaga umunani kuko byarangiye burundu mu Ukuboza kwa 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!