Paris Fashion Week y’iyi mpeshyi yatangiye ku itariki 18 Kanama 2024, ikaba yaritabiriwe na bamwe mu Banyarwandakazi bamaze kubaka izina mu Isi y’imideli.
Anipha Umufite uri gukorana na Dior, Fendi, Dorce&Gabbana na Adidas yabwiye IGIHE ko kwitabira Paris Fashion Week ari ishema kuri we no ku Banyarwanda muri rusange.
Ati “Ntewe ishema no kuba ndi hano muri Paris Fashion Week. Nakuze mbona ibi bitaramo ariko ntazi ko rimwe nazahagera. Twagize amahirwe yo kugera aha rero ntabwo tuzacika intege. Mu Rwanda hari abanyempano tugomba kwereka abamurika imideli ko nta kidashoboka.”
Anipha Umufite yahumurije abamurika imideli bari mu Rwanda batazi inzira bicamo kugira ngo bisange mu bitaramo mpuzamahanga.
Ati “WeBest Model Management iri gufasha abamurika imideli banohereza benshi muri ibi bitaramo, ariko batanagufashe wakohereza amafoto ku mbuga nkoranyambaga z’ibigo bikomeye hari igihe bagufata.”
Yakomeje ati “Ubundi mbere ya Covid-19 nta makuru menshi yari ahari ku bijyanye no kumurika imideli ariko ubu byaroroshye. Ukurikira amakuru ukamenya ibigo biri gushaka abamurika imideli kandi hari igihe bagufata”
Anipha Umufite afite intego yo kugera kure cyane mu kumurika imideli ku buryo abandi bafite inzozi azababera ikiraro. Ati “Mbikora cyane kugira ngo nereke n’abandi bato ko hari inzira. Kuba naragize amahirwe yo kugera hano, na ha handi hejuru Umunyarwandakazi agomba kugera nzahagera. Ndi hano ngo nzamure ibendera ry’u Rwanda.”
Ornella Umutoni mu ijoro ryakeye tariki 19 Kanama 2024 yamuritse imyambaro ya Kenzo, ariko ubusanzwe akorana n’ibigo birimo Select Paris, Elite New York, PRM London, Select Milan na
Uno Models Barcelona yo muri Espagne nk’uko Kabano Franco, umuyobozi wa WeBest Model Management yabitangarije IGIHE.
Ku mbuga nkoranyamba za Louis Vuiton basangije amashusho ya bamwe mu bahanzi bitabiriye igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 18 Kanama 2024. Barimo Wizkid, Burna Boy, Adekunle Gold, Tems, Didier Drogba, Stormyz n’abandi.
Iki gitaramo cyabereye mu mbuga ya UNESCO. Pharrel Williams usanzwe ari umuyobozi ushinzwe guhanga imideli muri Louis Vuitton yatambutse imbere y’abari bitabiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!