Anita Pendo yibarutse umwana w’umuhungu ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 29 Kanama 2017. Yabyaye nyuma y’amezi make yari ashize atangaje ko ari mu rukundo n’umunyezamu wa AS Kigali witwa Ndanda Alphonse ndetse bateganya kurushinga.
Mu kiganiro Samedi Détente, Anita yasobanuye ko mu gihe yari atwite yahoranaga iteka biscuits za compact ndetse akararikira mu buryo bukomeye ibumba kuko yakundaga kuririgata.
Yagize ati “Mbere na mbere yari biscuit ya compat, ariko ntabwo byari ibintu bya hatari urebye njyewe nta kintu nigeze ntwarira kidasanzwe ngo cyambuza gusinzira."
Pendo yakomeje avuga ko mbere y’amezi abiri ngo abyare yararikiye cyane ibumba ku buryo iyo ryabaga ritari mu rugo yabyutsaga umugabo mu gicuku akajya kurishakisha. Ibi ni nabyo byagendaga kuri biscuits, iyo ibi byaburaga ngo amahoro ntiyabonekaga iwabo.
Ati “Bigeze mu kwa karindwi natangiye gutekereza cyane kuri bino bitaka [ibumba]...twavuga ko ari ibumba, ryaraburaga hano amahoro ntatahe.”
Igitabo cyitwa “ Argile qui guérit” cyanditswe na Raymond Dextreit harimo ingingo zumvikanisha ko umugore utwite ndetse n’umwana bashobora kunywa ibumba ndetse ngo rigira akamaro gakomeye kuri bombi.
Umugore wanyoye ibumba atwite ngo rimwongerera amahirwe yo kubyara umwana ufite amagufa akomeye kandi bituma umwana acurama neza mu nda akanavukana ubwonko bukerebutse.
Anita Pendo asigaye abana na Ndanda Alphonse mu nzu ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Mbere y’uko abyara ngo ntiyifuzaga na rimwe ko umugabo we yamuva iruhande kuko iyo yaburaga impumuro ye byamugwaga nabi.
Ati “Iyo yavaga mu rugo nasigaranaga agahinda kuko nashakaga ko anguma irihunde, numvaga nyine mfite agashiha.”
Ndanda na we ati “Ibyo yakubwiye bya biscuit nyine hari igihe byasabaga ko mbyuka mu gicuku nkajya kuzishaka, ahanini wanasangaga ari ahantu badakunze kuzigira ngiye kuzishaka bikansaba kuva aho dutuye nkajya ahandi.”
Anita Pendo avuga ko umwana yabyaye yifuza ko yazayoboka inzira itandukanye n’iyo ababyeyi be barimo haba mu itangazamakuru cyangwa mu ruhago umwuga utunze Ndanda. Ati “Nifuza ko yaza ari undi muntu ku buryo mbese yaba ari mu Isi ya wenyine.”
Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda Alphonse yaruhamije mu Ukuboza 2016. Uyu musore yasimbuye Producer David wo muri Future Records bakundanye igihe kinini bagatandukana ku bushake bwa bombi.



















TANGA IGITEKEREZO