Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, Anita Pendo na Mama Sava bavuze ko bamaze igihe bitegura uyu mukino, ndetse ko imyiteguro yabo igeze kure ku buryo bizeye ko abazawitabira bazawunyurwa.
Anita Pendo yavuze ko nubwo ari ubwa mbere agiye gukina umukino w’iteramakofe, afite icyizere cyo kuzitwara neza kuko yabyiteguye bihagije.
Ati “Yego, ni ubwa mbere ngiye gukina uyu mukino, ariko murabizi ko nkunda kugerageza ibintu byinshi. Iyo witoje neza nta cyo utakora. Kuri iyi nshuro ndi kwitoza cyane kandi nizeye kuzatsinda.”
Nubwo Anita Pendo ahamya ko azegukana intsinzi, Mama Sava na we yavuze ko aticaye ubusa kuko akomeje imyitozo kandi yiteguye guhatanira intsinzi.
Ati “Ndi kwitoza kuko nifuza gutsinda. Niba munzi neza, nkunda gukora ibintu byanjye neza. Nizeye ko umukino uzarangira ndi ku ruhande rw’abatsinze.”
Uyu mukino uzabera muri Petit Stade ku wa 5 Nyakanga 2026. Abifuza kuwitabira bazishyura 2000 Frw, 10.000 Frw cyangwa 20.000 Frw bitewe n’icyiciro bazahitamo.
Uretse umukino uzahuza Anita Pendo na Mama Sava, hateganyijwe n’indi mikino itandukanye izahuza abakina iteramakofe mu byiciro binyuranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!