Umushyushyabirori (MC) Anita Pendo uzwi nka “Dj Anita” akamenyerwa no mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star ndetse no kuri Radio Inshuti Ya Bose (city radio), atangaza ko yinjiza miliyoni imwe irenga y’Amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, abikesheje iyo mirimo yose akora.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, abajijwe amafaranga yaba yinjiza ku kwezi mu mirimo akora inyuranye, yasubije agira ati “Ufashe amafaranga nkorera mu biraka ngenda mbona hirya no hino nko kuba MC ahantu hatandukanye, akazi ka Radio no muri Primus Guma Guma Super Star yose hamwe agera kuri miliyoni (1,000,000Rwf) ndetse inarenga ku kwezi”.
Anita avuga ko ibi byose yabigezeho abikesheje kwitinyuka nk’umukobwa ubasha guhagarara imbere y’imbaga y’abantu benshi. Agira ati “Buriya kujya imbere y’abantu benshi ukagira icyo ubagezaho kandi uri n’umukobwa, ni ubutwari bukomeye cyane”.
Anita, usanzwe ukundana na Producer David, aheuruka gutangaza ko mu gihe gito kiri imbere ateganya gushinga urugo.
Kwambara imyenda migufi nta kibazo mbibonamo
Mu myambarire ye, Anita akunda kugaragara yambaye utwenda tugufi cyane.
Twamubajije niba kwambara imyenda migufi ari kuri ‘stage’ ndetse n’ahandi nta kibazo abibonamo kubo asusurutsa, asubiza agira ati “ Kwambara imyenda migufi kuri njyewe nta kibazo mbibonamo, kuko mba ngomba kwambara ibikurura abafana banjye ndetse nkareba nabo ngiye gususurutsa abo aribo nkahitamo imyenda nambara”.
Abajijwe niba umukunzi we David abimwemerera ko yambara muri ubwo buryo, yasubije agira ati “kuri we nta kibazo abibonamo kandi njya gukundana nawe nabanje gushaka umuntu twumva ibintu kimwe bitewe n’imirimo nkora impuza n’abantu batandukanye”.
Anita asoza asaba urubyiruko rw’abakobwa kwitinyuka bagakora ibijyanye n’impano zibarimo, batitaye kubivugwa n’abantu. Arasaba kandi ababyeyi korohereza abana babo mu kugaragaza impano zibarimo.
Ati “Ntabwo uba uzi icyo umwana wawe azaba cyo mu bihe biri imbere”.



















TANGA IGITEKEREZO