Symphony Band izahabwa umwanya isusurutse abazitabira, aho izacuranga umuziki wo mu myaka yo hambere, ihuza injyana za kera n’iz’ubu.

Oldies Festival kuri iyi nshuro izabera muri Kigali Universe tariki 6 Ukuboza 2025, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw ndetse n’ameza y’ibihumbi 200 Frw.

Basile Uwimana uri gutegura iri serukiramuco aheruka kubwira IGIHE ko by’umwihariko, bazibanda ku guhesha agaciro abagore, aho bazagira uruhare rugaragara mu myidagaduro, cyane cyane mu kazi k’ubushushyarugamba no kuvanga imiziki.

Ati “Kuva ‘Oldies Festival’ yatangira, abari aba-DJ ndetse n’abashyushyarugamba akenshi babaga ari abagabo. Ubu rero twahisemo guha umwanya n’abari n’abategarugori. Ni ukuvuga ngo muri aba-DJ hazabamo abakobwa, ndetse n’umushyushyarugamba nyamukuru azaba ari umugore.”

Iri serukiramuco ryaherukaga kuba tariki ya 26 Nyakanga 2025, naryo ryabereye muri Kigali Universe. Kuri iyo nshuro, ryari ryitabiriwe n’abatari bake bakunda umuziki n’umuco wo hambere, ndetse hahembwe abahize abandi mu myambarire barimo Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge muri Cinema.

Uretse igitaramo nyamukuru, iri serukiramuco risanzwe riherekezwa n’ibiganiro ku mateka y’umuziki nyarwanda, ibiganiro by’abahanga mu myambarire ya kera, ndetse n’imurikabikorwa ry’abanyabugeni n’abashushanya bigaragaza iterambere ry’ubuhanzi n’umuco kuva kera.

Ku isi hose, amaserukiramuco nk’aya akunze kuba urubuga rwo guhuza abakunzi b’umuziki n’abahanzi bakunda kwibuka ibihe byahise. Mu birori nk’ibi, abitabira baba bambaye imyambaro ya kera, bagaragaza uburyo umuco n’imideli byagiye bihinduka.

Basile Uwimana ni we utegura iri serukiramuco
Basile Uwimana ni we utegura iri serukiramuco
DJ Ira na we ategerejwe muri iri serukiramuco
DJ Ira na we ategerejwe muri iri serukiramuco
DJ Karim ni umwe mu bitezwe gususurutsa abazitabira iri serukiramuco
DJ Karim ni umwe mu bitezwe gususurutsa abazitabira iri serukiramuco
Dj RY azasusurutsa abazitabira
Dj RY azasusurutsa abazitabira
Symphony Band igiye kugaragara muri Oldies Festival ku nshuro ya mbere
Symphony Band igiye kugaragara muri Oldies Festival ku nshuro ya mbere
Anita Pendo azasusurutsa abazitabira Oldies Festival
Anita Pendo azasusurutsa abazitabira Oldies Festival