00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Anita Pendo yahishuye ibihe bikomeye yanyuzemo nyuma yo kubyara umwana wa kabiri

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 6 February 2019 saa 11:18
Yasuwe :

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo, yavuze ku bihe bikomeye yanyuzemo akimara kwibaruka umwana we wa kabiri wamaze iminsi 10 mu byuma.

Tariki 06 Ukwakira 2018 nibwo Pendo yibarutse umwana w’umuhungu yise Gisa Nia Ryan mu bitaro bya Baho biherereye i Kibagabaga.

Ni umwana wa kabiri yari abyaye nyuma y’undi witwa Tiran yari yabyaye mu 2017. Bose ni bene Ndanda Alphonse umunyenzamu w’ikipe ya AS Kigali batakibana.

Amezi ane arashize, uyu mwana w’umuhungu ageze ku Isi. Umubyeyi we Anita Pendo yasubije amaso inyuma yibuka ububabare yanyuzemo nyuma yo kwibaruka, amarangamutima ye ayasangiza abamukurikira kuri Instagram.

Yavuze ko akimara gusama umunezero watashye umutima we, ibinezaneza bikamusaga ubwo yumvaga umuhungu we yisimbiza mu nda.

Pendo yahishuye ko akimara kubyara ubuzima bwe n’ubw’umwana butari bumeze neza, ibintu byatumye amara iminsi atatu ataramuca iryera, ibintu byamushyize ku ngoyi abura amahwemo.

Ati “Maze kukubonesha amaso yanjye abaganga bakomeje kukwitaho (Baho Hospital Kibagabaga) nanjye bakomeza kunyitaho. Iminsi yaje kugera kuri itatu batarakunzanira amarira anzenga mu maso, kurya no kunywa byo sinabikozwaga gusa bambwira ko natembera nkagusanga aho uri nkakonsa.”

“Narabikoze ariko nagukubise amaso bagushyizeho ibyuma byinshi numva ncitse umugongo ariko ndikomeza,Imana n’abaganga bakomeje kukwitaho nyuma y’iminsi icumi barakunzanira ndaruhuka.”

Yashimye Imana kuba yarabashije kurokora ubuzima bw’umwana we, ubundi amwaturiraho imigisha ya kibyeyi ati “Imana yo rurema wa byose yakumpaye igufiteho umugambi mwiza, izakundindire, igukuze, impe ubushobozi bwo kuguha ibyo uzakenera byose. Uzakosore ibyo ntagishoboye gukosora, uzubake ibyo ntashoboye kubaka, uzabe intangarugero mu bo mungana n’abo uruta.”

Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa yibarutse, Ndanda Alphonse yasenze Anita ku karubanda avuga ko nta cyo bagipfana uretse abana babyaranye.

Ni ibintu byakomerekeje abakunzi b’uyu mugore n’ubwo we yakomeje kugaragaza ko akomeye birenze uko babitekerezaga.

Anita Pendo ubu ni umubyeyi w'abana babiri
Ndanda na Anita Pendo batandukanye bamaze kubyarana kabiri
Umuhungu wa Anita Pendo yujuje amezi ane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages