00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Anita Pendo yahishuye igihe azibarukira n’igitsina cy’umwana atwite

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 May 2017 saa 12:36
Yasuwe :

MC Anita Pendo umwe mu bakobwa bakora imirimo inyuranye mu myidagaduro yo mu Rwanda yahishuye ko azibaruka umuhungu muri Nzeri 2017.

Anita Pendo amaze iminsi mike atangaje byeruye ko yitegura kwibaruka ndetse inda atwite byemezwa ko ari iy’umukunzi we Nzeyimana Ndanda Alphonse, umukinnyi wa AS Kigali.

Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda Alphonse yaruhamije mu Ukuboza 2016. Uyu musore yasimbuye Producer David wo muri Future Records bakundanye igihe kinini bagatandukana ku bushake bwa bombi.

Mu kiganiro yagiranye na ChimpLyf, yavuze ko ashimira Imana mu buryo bukomeye ku bw’umugisha w’umwana w’umuhungu yamuhaye ndetse avuga ko azibaruka mu mezi atatu ari imbere.

Yavuze ko nta kibazo na gito atewe no kuba agiye kubyara atarasezerana ngo akore ubukwe kuko ngo yizeye ko igihe kizagera akabukorana n’uwo Imana yamugeneye.

Yagize ati “Abana ni umugisha kandi baza igihe cyose, igihe cyo gukora ubukwe nikigera nzabukora kandi nizeye ko umunsi umwe buzaba. Ubu icyo ntegereje ni umwana w’umuhungu ntwite.”

Uyu mukobwa uri kwerekana ubudasiba ko afite amashyushyu y’umwana yitegura kwibaruka, yahakanye yivuye inyuma abamushinja ko afite undi mwana mukuru yasize mu cyaro i Gahini. Yavuze ko adashobora kubyara umwana ngo amuhishe kuko ‘buri mubyeyi wese aryoherwa no kugira urubyaro’.

Anita Pendo azibaruka muri Nzeri 2017

Yagize ati "Nta mwana mfite uba i Gahini, mwe murimo kubyandika mubanze mutekereze ndetse muperereze ku byo muvuga."

Anita yari amaze iminsi mike agiye kwerekana umukunzi we iwabo ku ivuko ndetse ni naho bakoreye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko. Nyuma nibwo byatangajwe ko hakurikiyeho kunoza gahunda y’ubukwe ndetse ko bugomba gutaha bitarenze muri Kamena 2017 nubwo impande zombi zibyamagana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages