00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Anita Pendo yahishuye ko yitegura kubyara

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 25 April 2017 saa 08:42
Yasuwe :

MC Anita Pendo umwe mu bakobwa bakora imirimo inyuranye mu myidagaduro yo mu Rwanda yatangaje byeruye ko yitegura kwibaruka ndetse inda atwite byemezwa ko ari iy’umusore bamaranye igihe gito witwa Nzeyimana Ndanda Alphonse.

Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda Alphonse yaruhamije mu Ukuboza 2016. Uyu musore yasimbuye Producer David wo muri Future Records bakundanye igihe kinini bagatandukana ku bushake bwa bombi.

Anita Pendo ukunda kwiyita ‘umukobwa wirwanyeho’ amaze iminsi avugwaho inkuru z’urudaca ko atwite ndetse ko we n’umukunzi we Ndanda Alphonse bari gutegura ubukwe huti huti birinda ko umwana yavuka batarisuganya neza.

Mu kiganiro Anita aheruka kugirana na IGIHE yari yahakanye aya makuru ndetse anavuga ko iby’ubukwe buvugwa atarabitegura. Mu buryo busa no kwivuguruza anashimangira amakuru amaze iminsi avugwa, uyu mukobwa yanditse kuri Instagram yemeza ko yitegura kwibaruka.

Yanditse ubutumwa bw’inkurikirane agaragaza ko ‘kubyara ari byiza’ ndetse akishushanya n’ibyo ari gucamo muri iki gihe. Anita wari umaze iminsi avuga mu buryo buteruye niba atwite yongeye gushyira hanze ifoto igaragaza umugore ukuriwe ayiherekeza amagambo ashimangira ko ‘ari mu byishimo bisendereye’.

Ibi byakurikiwe n’ibitekerezo bitabarika by’inshuti ze byiganjemo ibimwifuriza kuzibaruka neza na we akabasubiza agaragaza ko ‘amaze igihe abyitegura kandi yizeye ko bizagenda neza’.

Anita Pendo yemeje ko ari mu myiteguro yo kwakira umwana we na Ndanda

Anita yari amaze iminsi mike agiye kwerekana umukunzi we iwabo ku ivuko ndetse ni naho bakoreye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko. Nyuma nibwo byatangajwe ko hakurikiyeho kunoza gahunda y’ubukwe ndetse ko bugomba gutaha bitarenze muri Kamena 2017 nubwo impande zombi zibyamagana.

Anita Pendo na Ndanda [ubu ukinira ikipe ya AS Kigali] bamaranye igihe kigera ku mezi atanu bakundana kuko ibyabo byamenyakanye mu itangazamakuru mu Ukuboza 2016 ndetse icyo gihe ni bwo bemeje ko bari mu rukundo rufite intego.

Kuri iyi foto Anita Pendo yashimangiye ibimaze iminsi bivugwa
Inda ya Anita ni nkuru
Anita Pendo na Ndanda bamaze amezi atanu bakundana byeruye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages