Anita Pendo ukunda kwiyita ‘umukobwa wirwanyeho’ yahamirije IGIHE ko ari mu rukundo rushya n’umusore witwa Ndanda Alphonse. Uyu asimbuye Producer David wo muri Future Records bakundanye igihe kinini bagatandukana ku bushake bwa bombi.
Iyo umubajije birambuye ku rukundo rwabo, Anita akubwira ko ‘atifuza ko bisakara cyane’ wahatiriza akakubwira ati “Ni uko bimeze […] Gahunda ni iyo ngiyo.”
Anita Pendo amaze iminsi ibiri ashyize ifoto ya Nzeyimana Ndanda Alphonse kuri WhatsApp ayiherekeza udutima, mu museso wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2016 yamushyize kuri Instagram yandikaho ati “Urakoze” nabwo yongeraho agatima ari nabyo byatumye abarenga ibihumbi 46 bamukurikira batangira kumushimira kuko ngo ‘yijajaye umusore mwiza’.
Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda rukimenyekana hari inkuru zahwihwiswaga ko aba bombi basengana mu itorero Jesus is coming, gusa yabihakaniye IGIHE agira ati “Oya ntabwo dusengana.”
Pendo yifuzaga umusore ufite gahunda...
Anita yari aherutse gutangaza ko yifuza gukundana n’umusore ufite gahunda irambye yazabageza ku kurushingana.
Icyo gihe yagize ati “Nshaka umusore ufite gahunda yo kubaka ngahindura ubuzima [...] Nifuza umusore ukunda Imana,kuko nemera ko ariyo ya mbere mu buzima,umusore unkunda ,umusore umpa keya (care),kandi uzi gukora cyangwa akunda akazi.”
Anita yaherukaga mu itangazamakuru avugwa mu by’urukundo muri 2014 ubwo yatandukanye Producer David. Mbere y’uyu musore yatandukanye na Bac T muri 2010 na Nizzo muri 2011.
Producer David watandukanye na Anita Pendo yakomeje kugaruka ku butwari bw’uyu mukobwa mu kazi, kugira umurava n’ishyaka ndetse ngo muri kamere ye uyu mukobwa agira ubuntu n’urukundo ubuntu.
Uyu Nzeyimana Ndanda Alphonse ni umukinnyi wa ruhago, yabaye umunyezamu wa Rayon Sports igitozwa na nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira ayivamo muri 2014 ajya muri Esperance ayikinira umwaka umwe.
Esperance isubiye mu cyiciro cya kabiri Ndanda yahise asinyana na Mukura VS, amasezerano agomba kuzarangira muri 2017 gusa muri iki gihe yagize imvune.
Urukundo rwahawe umugisha...



















TANGA IGITEKEREZO