00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Anita Pendo yibarutse umuhungu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 August 2017 saa 09:56
Yasuwe :

Umushyushyarugamba Anita Pendo yibarutse umwana w’umuhungu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kanama 2017.

Anita Pendo abyaye uyu mwana nyuma y’amezi make yari ashize atangaje ko ari mu rukundo n’umunyezamu wa AS Kigali witwa Ndanda Alphonse ndetse bateganyaga kurushinga.

Anita yabyariye mu Murenge wa Remera mu bitaro bya La Croix du Sud bizwi cyane nko kwa ’Nyirinkwaya’.

Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana ubutumwa bwishimira imfura ya Pendo na Ndanda. Tidjara Kabendera anyuze kuri Instagram abwira Pendo gusubirayo ati “Nta mahwa ariyo maaa. Imana igira neza.” Anongeraho ko kwitwa umubyeyi ari umunyenga.

Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda rwatangiye kuvugwa mu Ukuboza 2016 ubwo Anita yeguriraga umutima we Ndanda waje asimbura Producer David wo muri Future Records bari bamaze igihe kinini bakundana bakaza gutandukana ku bushake bwabo.

Mu minsi ishize MC Anita Pendo yatangaje byeruye ko yitegura kwibaruka, inkuru yashimishije benshi mu nkoramutima ze banabigaragaza mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Anita yibarutse nyuma y’iminsi ibiri gusa agaragaye mu gikorwa cyahuje abahanzi n’abazwi mu ngeri zitandukanye cyo gukusanya inkunga yo kuvuza umwana witwa Sheja ‘Together For Sheja’ ufite ikibyimba mu bwonko, cyabereye i Remera.

Nzeyimana Ndanda wabyaranye na Anita ni umukinnyi wa ruhago, yabaye umunyezamu wa Rayon Sports igitozwa na nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira ayivamo mu 2014 ajya muri Esperance ayikinira umwaka umwe.

Umuyobozi wa Radio Rwanda, Aldo Havugimana, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagaragaje ko yishimiye inkuru yo kwibaruka kwa Anita
Anita Pendo yaherukaga kwemeza ko ari mu myiteguro yo kwakira umwana
Anita Pendo n'umugabo we Ndanda bamaze igihe bakundana
Anita ni umwe mu bashyushyarugamba bakomeye mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages