Mu kiganiro na IGIHE, Anita Pendo yemeje ko azitabira iyi mikino nyuma yo gutinyurwa na Nshimiyimana Adolphe bazafatanya muri iri siganwa riteganyijwe ku wa 14-16 Kamena.
Kimwe n’abandi bose, Anita Pendo ahamya ko agiye gutangira uyu mukino nk’ufasha utwaye, agakomeza kwigiramo kugeza ubwo azagira ubushobozi bwo kuba yanatwara.
Ati “Njye rero icyemezo nagifashe ejo bundi, urumva Nshimiyimana niwe wanteye imbaraga, arambwira ati ko usanzwe utwara kuki utaza ngo ukine umukino w’imodoka? Rero niko nisanze nafashe icyemezo ubu ngiye kwitabira nk’ufasha utwaye imodoka.”
Anita Pendo agiye kwitabira uyu mukino yiyongera kuri Kalimpinya Queen na Sandrine Isheja bo bari baherutse kwemeza ko bazitabira Huye Rally 2024.
Huye Rally igamije kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka.
Isiganwa ry’uyu mwaka ryitezwemo imodoka z’Abanya-Uganda zirimo Subaru Impreza N12 izaba itwawe na Joshua Muwanguzi ukinana na Hamza Lwanga, Mitsubishi Evo9 ya Dr. Moustapha Mukasa na Mwambazi Lawrence na Toyota Runx ya Gilberto Balondemu.
Huye Rally 2023 yegukanywe n’Umunya-Uganda Mwami Muzamiru wakinanaga na Abud Karim Kakooza muri Subaru Impreza, mu gihe Kalimpinya Queen wari kumwe na Ngabo Olivier muri Subaru Impreza, yabaye uwa gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!