Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM cyasohotse ku wa 4 Nyakanga 2026, Meddy umaze imyaka 16 atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ikipe imuba ku mutima mu Rwanda ari APR FC, ni mu gihe abakinnyi b’Abanyarwanda yakuze akunda ari Jimmy Gatete na Haruna Niyonzima.
Ati "Mu Rwanda ikipe yanjye ni imwe nta yindi, ni APR FC iri mu maraso kabisa ariko Aba-Rayon nta kibazo mfitanye na bo."
"Mu Rwanda ubu nta muntu mfite nkurikirana ariko kuva kera nkiri muto nakundaga Gatete Jimmy na Haruna Niyonzima."
Meddy yakomeje avuga ko hanze y’u Rwanda ari umukunzi wa Cristiano Ronaldo, ikipe ya Manchester United ndetse na Real Madrid, gusa ngo kuva igihe Messi na Cristiano baviriye i Burayi ntiyongeye kugira inyota yo gukurikira ruhago.
Ati "Nakunze Cristiano kuva akiri muri Manchester United, nakundaga Real Madrid na Manchester United mu Bwongereza ariko kuva aho ba Messi na Cristiano baviriye i Burayi nahise nsa n’ubishyize hasi, ahubwo iki Gikombe cy’Isi ni cyo cyongeye gutuma nisanga muri ruhago abakinnyi bose nkunda barahari."
Meddy uheruka gutaramira i Kigali muri Mutarama 2019, yashimiye abafana be urukundo bamugaragariza abizeza ko mu minsi ya vuba agiye kubaha indirimbo nshya ndetse akaba ari gutegura igitaramo yirinze gutangaza igihe kizabera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!